Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri University of Nebraska-Lincoln n’abazungu batuye muri uyu mujyi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

N’igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk To Remember) aho bazengurutse muri iyi kaminuza bari kumwe n’abazungu basanzwe batuye mu mujyi wa Nebraska-Lincoln.

Abanyeshuri n'abazungu batuye i Nebrasaka-Lincoln babanje gukora urugendo rwo kwibuka {Walk to Remember}
Abanyeshuri n’abazungu batuye i Nebrasaka-Lincoln babanje gukora urugendo rwo kwibuka {Walk to Remember}

Nyuma y’uru rugendo, bahise berekeza muri Salle kugira ngo basobanurirwe birambuye uko Jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa, igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Aba banyeshuri biga muri iyi Kaminuza beretse abanyamahanga bari bitabiriye uyu muhango uko Jenoside yakozwe babinyujije mu mikino n’amashusho ndetse bamwe bakanyuzamo bagatanga ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma y'urugendo rwo kwibuka, bahurijwe muri Salle basobanurirwa birambuye uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, bahurijwe muri Salle basobanurirwa birambuye uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa
Bamwe muri aba banyeshuri babwiye bagenzi babo ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994
Bamwe muri aba banyeshuri babwiye bagenzi babo ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994
Abanyamahanga benshi bifatanyije n'aba banyeshuri mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi
Abanyamahanga benshi bifatanyije n’aba banyeshuri mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi
Abanyamahanga batuye i Nebraska basobanuriwe uburyo Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa
Abanyamahanga batuye i Nebraska basobanuriwe uburyo Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa
Abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln
Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994 WAGENZE I NEBRASKA

PHOTO/VIDEOS: THE GIANTS PICTURES

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU