Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 habayemo udushya tunyuranye twiganjemo n’umukobwa wihandagaje agatuka bikomeye abagize akanama nkemurampaka, gusa nyuma akaza gusaba Imbabazi.

Uyu mwari witwa Muvunyi Mutoni Tania icyo gihe yagize ati “Mwese abagize akanama nkemurampaka (Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jean Pierre) ntabwo muzigera mubona imiryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Tania Muvunyi aherutse gutuka abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda
Tania Muvunyi aherutse gutuka abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda

Ibi byatumye abantu benshi bamugaya mu buryo bukomeye, bamukangurira kujya ahagarara ku ndangagaciro za Kinyarwanda, akakira ibintu byabayeho.

Kuri ubu, Tania ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’abanyamideli ryitwa “Miss Fashion Week Africa 2019,” akaba ahanganye n’abandi banyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Tania niwe uhagarariye u Rwanda
Tania niwe uhagarariye u Rwanda
Muvunyi Mutoni Tania ahatanye mu irushanwa ry'abanyamideli rya Miss Fashio Week Africa
Muvunyi Mutoni Tania ahatanye mu irushanwa ry’abanyamideli rya Miss Fashio Week Africa

Abakobwa bari muri iri rushanwa bagabanyijwemo ibice bitanu bitewe naho baturutse, {Afurika y’Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo no Hagati}. Gutorwa bizajya bikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ziri rushanwa (Instagram na Facebook), bikaba bizasozwa kuya 31 Mata 2018.

Abakobwa bazatsinda muri aya majonjora bazabona amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Miss Fashion Week muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, banahabwe amadorali y’Amerika 1000, ndetse banagaragare mu birori bya New York Fashion Week, ndetse bagire n’amahirwe yo kubona kontaro zitangwa n’ibigo bikoresha abanyamideli mu kwamamaza.

Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa Wa mukobwa watukanye muri Miss Rwanda 2018 ahatanye mu marushanwa akomeye muri Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU