Mu mpera z’iki cyumweru gishize, umufana w’ikipe ya Hertha Berlin yo mu Budage Yafashwe arimo kwikinisha mu ruhame mu mukino wahuzaga ikipe ye n’ikipe yaa Schalke 04 muri shampiyona Bundesliga yo mu gihugu cy’Ubudage.

Yafashwe arimo kwikinisha mu ruhame
Umufana yafashwe arimo kwikinisha kuri sitade

Mu gihe umukino wari urimbanyije, uyu mufana nawe ari witabiriye uyu mukino kuri sitade, yafashwe amashusho ubwo yari muri iki gikorwa cyo kwikinisha ahita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano wo muri stade aho yasohowe ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano ziteguye kumuha ibihano.

Yafashwe arimo kwikinisha mu ruhame
Abashinzwe umutekano ku kibuga bataye muri yombi umufana wikinishirizaga mu ruhame

Abantu benshi babonye amashusho y’uyu musore bamunenze bikomeye, ugasanga batangazwa n’ibintu yakoze cyane cyane aho yabikoreye. Ku ifoto y’uyu musore yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Schalke wasangaga benshi bavuga ko ibyo yakoze bitabaho.

Yafashwe arimo kwikinisha mu ruhame

Uyu mukino warangiye ikipe ya Schalke 04 itsinze Hertha Berlin igitego 1-0 cyatsinzwe na Marko Pjaca.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU