Mu gihugu cya Nigeria, umusore w’umuherwe yakoze ubukwe butangaza imbaga, amafoto y’ubwo bukwe akaba akomeje gutangaza no kuvugisha benshi bitewe n’ukuntu ababwitabiriye banyanyagij amafaranga nkaho ari impapuro.
Chukwuka Deskey, umusore wo mu gihugu cya Nigeria, aherutse gukora ubukwe bw’akataraboneka ku buryo bwatangaje ababwitabiriye ndetse n’abashoboye kubona amashusho y’ubwo bukwe.

Uyu musore Chukwuka Deskey yatunguwe na bagenzi be mu birori by’ubukwe bwe, ubwo bamusatiraga n’ibirundo by’amafaranga, bagatangira kubimutera we n’umugeni we, ari nako banyanyagiza inoti zitagira ingano mu kirere hirya no hino, aho bimenyerewe ko abandi babatera indabo, aba bo bateye inoti z’amafarannga nkuko bigaragara mu mafoto.
