Umuhanzi ukomeye muri Africa, Youssou N’Dour wari uri ku rutonde rw’abazafatanya na Peter Okoye {Wahoze aririmba muri P Square} mu gitaramo azakorera I Kigali muri iyi Weekend ntakije kuririmba..

Mu minsi ishize, nibwo Peter Okoye yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu azanyuramo akahataramira mu bitaramo by’uruhererekane yise “All Eyes on P Tour” bizananyura ku mugabane w’iburayi n’Amerika.

Peter Okoye ategerejwe i Kigali mu mpera z'iki cyumweru
Peter Okoye ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru
Peter arimo gukora ibitaramo by'uruhererekane byiswe "All Eyes on P Tour"
Igitaramo Peter Okoye azakorera i Kigali kizaba kuya 29 Mata 2018 muri Kigali Convention Center

Umuhanzi Youssou N’Dour ukomoka muri Senegal nawe yari ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo afatanyije na Sauti Sol, gusa ku munota wa nyuma, birangiye Youssou ataje muri iki gitaramo kubera urupfu rw’Umusore umucurangira.

Umuhanzi Youssou N’Dour ntakije i Kigali kubera urupfu rw'umucuranzi we
Umuhanzi Youssou N’Dour ntakije i Kigali kubera urupfu rw’umucuranzi we

Uyu mucuranzi we witwa Habib Faye wahoze amucurangira gitari bass ngo yitabye Imana kuwa Gatatu Tariki ya 25 Mata 2018 aguye mu gihugu cy’Ubufaransa, Youssou ngo akimara kumenya iyi nkuru y’akababaro, akaba yarahise atangaza ko atazaboneka I Kigali.

Uyu mucuranzi witwa Habib Faye aherutse kwitaba Imana ari mu bufaransa
Uyu mucuranzi witwa Habib Faye aherutse kwitaba Imana ari mu bufaransa

Uyu Youssou Madjiguène Ndour ni umuhanzi w’umunyabigwi akaba n’umuherwe uza muri batatu ba mbere muri Afurika. Yakoze muzika guhera mu 1970, iwabo muri Sénégal afatwa nk’umwami w’umuziki wa ‘mbalax’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU