Nta narimwe cyangwa se gacye wakumva umuntu uwo ariwe wese yishimira kuba muri gereza, ariko siko biri kuri aba bari batatu bo mu bihugu byo muri Afurika bitandukanye, kuko ngo bo bakunda kuba muri gereza yo mu Bufaransa bafunzwe aho gusubira mu bihugu by’ Afurika baturutsemo.

Iyumvire abakobwa bakunda kuba muri gereza yo mu Bufaransa kurusha ibihugu byabo

Chioma w’ imyaka 24 wavuye muri Nigeria, Brenda w’ imyaka 22 wavuye muri Cameroon na Sandra w’ imyaka 25 wavuye muri Cote d’ Ivoire, abakobwa batatu bamaze kunga ubumwe no kuba inshuti aho bahuriye muri Libya, bose bafite mugambi wo kwambuka inyanja ngo bage I Burayi.

Ubwo baganiraga na Africa24, aba bakobwa bavuze ko aho bari mu Bufaransa babayeho neza nubwo bari muri gereza. Bagize bati: “Turya gatatu ku munsi, tunywa amazi asukuye, dufite ibikoresho byose bya siporo, tubona ibitaro, uburiri bwiza, umuriro w’ amashyanyarazi utajya ubura n’ ibindi.” Ibi byose aba bakobwa bakaba bavuga ko ntabyo babonaga mu bihugu bya Afurika bavuyemo.

Kuri bo, bose bahuriza ku ntego imwe yo kwifuza kutazasubira muri Afurika, bivuze ko ubuzima basigaje kubaho bifuza kuzabumara I Burayi, aho Chioma w’ imyaka 24 wavuye muri Nigeria yabajije umunyamakuru ati: “Uzasubira ahantu umuntu abaho adafite icyizere cy’ ejo hazaza?”

Chioma yongeyemo agira ati: “Mu gihugu cyanjye nari umukozi wo mu rugo, nakoraga kuva saa 5:00 kugera saa yine z’ ijoro. Rimwe na rimwe mabuja yanyimaga ibiryo, nakwijujuta databuja akamfungira icyumweru cyose ntasohoka none urambwira ngo nsubire muri Nigeria? Aho kugira ngo tube inzererezi muri Afurika twahitamo gufungirwa muri gereza z’ inaha dutekanye.”

Sandra w’ imyaka 25 wavuye muri Cote d’ Ivoire yabwiye umunyamakuru ko ababyeyi be biciwe mu ntambara muri Cote d’ Ivoire, umugore umufashe ngo age kumwitaho akamwohereza mu Burayi ngo age yicuruza amwoherereze amafaranga. Sandra yagize ati: “Nabonye ukuzimu muri Afurika, ariko ubu ubuzima bwanjye buratekanye hano muri gereza mu Bufaransa.”

Aba bakobwa uko ari batatu babwiye umunyamakuru wa Africa24 ko muri Afurika ari mu mibabaro, ko ikiza ari ukutarwara, kuko iyo ugize ibyago ukarwara uba ufite ibyago byo guhitanwa n’ indwara yoroheje nka malaria.

Aba bakorwa bakunda kuba muri gereza yo mu Bufaransa, bavuga ko kuba bari muri gereza ari uko batawe muri yombi bagerageza kwiba mu isoko ry’ ibiribwa (alimentation) aho mu Bufaransa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU