Mu mikino ibanza ya ½ cya shampiyona  ya Uganda, abakunzi b’ikipe ya Villa Sports Club yo muri Uganda bababajwe no kunganya n’ikipe ya Vipers ubusa ku busa (0-0) ku kibuga cya Villa.

Abakunzi b’ikipe ya Villa bavugije amavuye mu kibuga bakomeretse bamwe

Ibyo byatumye abakunzi b’ikipe ya Villa Sports club batishimira uwo musaruro batangira gutera amabuye menshi mu kibuga bituma akomeretsa umutoza w’ikipe ya Vipers yarihanganye na Villa, byatumye inzego z’umutekano za Polisi zirasa mu kirere, abafana bakwira imishwaro, ndetse baterwa ibyuka biryana mu maso kugira ngo badakomeza guteza amabuye mu kibuga.

Abakunzi b’ikipe ya Villa Sports Club bavugije amabuye mu kibuga

Abafana b’ikipe ya Villa Sports Club ntibishimiye kunganya n’ ikipe ya Vipers mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’igihugu bari bakiriye ku kibuga cyabo Mutesa II Wankulukuku stadium, niko gutera amabuye mu kibuga bakomeretsa umutoza wa Vipers Miguel Da Costa, byatumye Polisi irasa mu kirere kugira ngo bakwire imishwaro ndetse ibatera ibyuka mu maso.

Abakunzi b’ikipe ya Villa bavugije amavuye mu kibuga bakomeretse bamwe

Uyu mutoza Miguel Da Costa wa Vipers ntiyongeye gutoza uyu mukino kuko yakomerekejwe yinjira mu rwambariro nyuma y’igice cya mbere, ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Abakunzi b’ikipe ya Villa bavugije amavuye mu kibuga bakomeretse bamwe

Abakunzi b’ikipe ya Villa bavugije amavuye mu kibuga bakomeretse bamwe

Kubera ko abafana bari bariye karungu,polisi yarashe mu kirere amasasu kugira ngo ibatere ubwoba ndetse ibatera ibyuka biryana mu maso kugira ngo batuze. Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi uzaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU