Muri Leta ya New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abapolisi  bafashwe amashusho abagaragaza barimo gukubita umwana w’umukobwa witwa Emily Weimann, azira kunywa inzoga agasinda.

Abapolisi bafashwe amafoto barimo gukubita umukobwa k'umusenyi wo kumazi

Aya mashusho yagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye, yababaje abatagira ingano ari nako banenga igikorwa aba bapolisi bakoze cyo gukubita uyu mwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18, azira gusa kwanga kwambara amapingu.

Abapolisi bafashwe amafoto barimo gukubita umukobwa k'umusenyi wo kumazi

Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kwibuka – Memorial Day- uyu mukobwa n’umuryango we bari basohokeye ku mucanga wo ku mazi, nyuma nibwo abapolisi baje gufata uyu mwana w’umukobwa, ashaka kubarwanya nibwo umwe muribo yamukubise ibipfunsi mu mutwe mu gihe abandi bagenzi be bo bageragezaga kumwambika amapingu.

Abapolisi bafashwe amafoto barimo gukubita umukobwa k'umusenyi wo kumazi

Aubwo tutashoboye kubabonera amashusho y’iki gikorwa, ayagaragaye kuri facebook angana n’amasegonda 50, aba bapolisi bumvikanye binginga uyu mukobwa ngo areke kubananiza we akababwira ko nta kibi yakoze, hakagaragaramo kandi  umupolisi akubita  uyu mukobwa amakofi 2 mu mutwe, bagenzi be bahita bamwambika amapingu nubwo uyu mukobwa Weimann yabateraga imigeri.

Abapolisi bafashwe amashusho barimo gukubita umukobwa k'umusenyi wo kumazi

Aya mashusho ya Weinman akubitwa n’abapolisi yakwirakwijwe kuri Facebook n’uyu Weimann ubwe, anatangariza abanyamakuru ko icyabimuteye ari uko abona aba bapolisi baramuhohoteye.

Abapolisi bafashwe amafoto barimo gukubita umukobwa k'umusenyi wo kumazi

Uyu mukobwa wahise arekurwa yavuze ko abapolisi bamubonye we na bagenzi be bafite inzoga kandi batarageza ku myaka y’ubukure, bagenzi be bari kumwe batanze ibyangombwa bigaragaza imyaka yabo, uyu we aza gufatwa kuko ari munsi y’imyaka 18, ariko we agahakana ko atanyoye inzoga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU