Mu mpera z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’integuza y’igitaramo cy’umuhanzi ukomeye ku Isi, Christopher Maurice Brown { Chris Brown } yari kuzakorera mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Kamena, gusa ibi n’ibihuha kuko ari igikorwa cyateguwe n’abatekamutwe.

Chris ari mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi
Chris ari mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi

Rimwe na rimwe, abamamyi bo ku mbuga nkoranyambaga bajya bihandagaza bagakora amafoto yuzuyemo ibinyoma bakayasakaza hirya no hino bagamije kurya amafaranga abantu.

Umuntu utazwi yakoze ifoto y’integuza igaragaza Igitaramo Umuhanzi Chris Brown yari kuzahuriramo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Meddy, Queen Cha, Safi, Butera Knowless, na King James.

Ibi sibyo! N'ibikorwa byateguwe n'abamamyi
Ibi sibyo! N’ibikorwa byateguwe n’abamamyi

Aba bamamyi banditse ko Iki gitaramo kizaba kuya 22 Kamena, ngo kwinjira bibe ubuntu!. Amategeko avuga ko umuntu wese ukwirakwiza ibihuha ashobora gufungwa ndetse akanacibwa amafaranga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU