Ku mukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Musanze FC na Etincelles FC hagaragaye imvururu zatewe n’abafana bagerageje kurwanya abashinzwe umutekano, ubwo umukino wahuzaga amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1.

Abateje imvuru Ku mukino wa Musanze FC na Etincelles batawe muri yombi

Uku kwishyurwa mu minota ya nyuma y’umukino ngo ni byo byabaye imbarutso y’imirwano hagati y’abafana b’impande zombi ubwo bajyaga impaka ku musaruro uvuye mu kibuga, byaje kurangira umwe yadukiriye umupolisi wari mu kibuga ahosha imvururu amukubita igiti nk’uko twabitangarijwe na Hakorimana Christian, umunyamakuru wa Energy Radio ikorera mu mujyi wa Musanze wari kuri uyu mukino.

Yagize ati;“Byatewe no kutumvikana kuri resultats zo kunganya ku munota wa nyuma. Ka kavuyo k’abafana bahita binjira mu kibuga. Babaye nk’abajya impaka Bizana imvururu.”

“Njye ubwanjye nari maze gutandukanya abazamuye amahane ari babiri. Ariko umwe wa Etincelles ni we wakabije cyane. Polisi imaze guhosha izo mvururu itwaye umwe muri bo, niho bakubise umupolisi wari usigaye azengurutswe n’abafana, havamo umwe amukubita kimwe mu biti biba bizengurutse ikibuga.”

Abateje imvuru Ku mukino wa Musanze FC na Etincelles batawe muri yombi

Musanze FC yari yakiriye uyu mukino kuri Stade Ubworoherane yabonye igitego mu minota ya nyuma y’umukino ku munota wa 89 binyuze kuri Mudeyi Suleyman, igitego cyahise kishyurwa na Mugenzi Cedrick kuri coup-franc , umupira yanyujije mu rukuta.

Ikipe y’umutoza Seninga Innocent yahise igira amanota 24 ku mwanya wa 10 mu gihe Etincelles itozwa na Ruremesha Emmanuel yo yuzuzaga amanota 31 ku mwanya wa gatanu.

Ibi bikaba byatumye abagera kuri batatu batabwa muri yombi na Polisi y’igihugu ndetse ubu baraye kuri Sitasiyo ya polisi ya Muhoza ikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU