Umuhanzi nyarwanda wamaze gufata bugwate imitima y’abatagira ingano, Ngabo Jobert Medard {Meddy} yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana be mu gitaramo gikomeye yakoreye I Denver muri Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Uyu musore w’umunyagikundiro yari amaze iminsi yamamaza iki gitaramo yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram ikurikirwa n’abarenga ibihumbi Magana abiri.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 26 Gicurasi 2018 nibwo Meddy yari arimo gutaramira I Denver muri Colorado, imbere y’abafana benshi biganjemo abakobwa.

Muri iki gitaramo, Abakobwa benshi bari bishimiye kubona Meddy abataramira imbona nkubone, ndetse bamwe bakajya bamuha Telefoni zabo kugira ngo yifate Selfie barikumwe.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Ntawamusimbura yashimishije benshi cyane, Slowly n’izindi nyinshi.

Abakobwa benshi bifuzaga gukora kuri Meddy
Abakobwa benshi bifuzaga gukora kuri Meddy
Bamwe mu bakobwa basanze Meddy kuri Stage
Bamwe mu bakobwa basanze Meddy kuri Stage
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na benshi
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na benshi

Meddy aririmba Ntawamusimbura
Meddy aririmba Ntawamusimbura
Meddy yarapfukamye maze ashimira abantu
Meddy yarapfukamye maze ashimira abantu
Meddy yashimiye ab'i Colorado
Meddy yashimiye ab’i Colorado
Nyuma y'igitaramo
Nyuma y’igitaramo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU