Umukinnyi ufite ibigwi bidasanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien n’umufasha we Umutesi Elyse bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bahise baha izina rya Diego.

Adrien n’umukinnyi wakoze amateka mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Africa yose, Ibyo bigatuma benshi bamufata nk’Umubyeyi muri Batisimu wa Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bonaventure Uwizeyimana, Nsengimana Jean Bosco n’abandi benshi bagize ikipe y’u Rwanda ndetse n’abayihozemo.

Niyonshuti Adrien n'umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare
Niyonshuti Adrien n’umukinnyi ufite ibigwi bikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2017, nibwo Niyonshuti w’imyaka 31 yakoze ubukwe na Umutesi Elyse, bakaba barasezeraniye muri Kiliziya Gatolika ku Kicukiro, biyakirira muri Hotel Dove ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.

Ubukwe bwa Adrien na Elyse bwitabiriwe n'abakinnyi b'amagare
Ubukwe bwa Adrien na Elyse bwitabiriwe n’abakinnyi b’amagare
Mu bukwe bwe, Adrien yatwaye umugeni ku Igare
Mu bukwe bwe, Adrien yatwaye umugeni ku Igare

Nyuma y’amezi arenga arindwi bakoze ubukwe, Adrien an Elyse bakiriye imfura yabo bise “Diego” mu Ijoro ry’itariki ya 2 rishyira itariki ya 3 Gicurasi 2018.

Adrien Niyonshuti n'umukunzi we Elyse bibarutse imfura bise 'Diego'
Adrien Niyonshuti n’umukunzi we Elyse bibarutse imfura bise ‘Diego’

Adrien Niyonshuti n’Umugore we batuye mu Butaliyani ari na ho Diego yavukiye, gusa bakagira ishuri ryigisha umukino w’amagare  (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) riherereye i Rwamagana, ari na yo mpamvu igihe kinini aba mu Rwanda ngo akomeze afashe abana gutera imbere muri uwo mukino.

Niyonshuti umaze imyaka hafi umunani muri Dimension Data yahoze yitwa MTN-Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, yabaye Umunyarwanda wa mbere wasiganwe ku mugabane w’u Burayi ubwo yitabiraga Tour of Ireland mu 2009, yitabira Imikino ya Commonwealth, Shampiyona y’Isi ndetse ahagararira u Rwanda mu mikino Olimpiki inshuro ebyiri mu 2012 na 2016. Yigeze no kwegukana Tour du Rwanda mu 2008 nubwo icyo gihe yari itaraba mpuzamahanga.

Muri Kamena 2017 yanegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’amagare mu gace ko gusiganwa umuntu ku giti cye ‘Individual Time Trial’; iri rushanwa ryaberaga mu mihanda y’i Nyamata, aho buri muntu yahagurukaga ukwe ndetse hagati ye n’umukurikiye hakabamo intera n’iminota ibiri.

Niyonshuti aheruka kwitabira irushanwa rya Critérium du Dauphiné ryabaye muri Kamena 2017, irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU