Nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe n’umukobwa witwa Aminah Rikesh Ahmed, Ali Kiba umaze kwamamara cyane muri Tanzaniya yajyanwe mu nkiko aregwa gutererana umwana yabyaranye n’undi mugore no kudatanga indezo.

Ali Kiba araregwa gutererana umwana yabyaranye n'undi mukobwa

Ali Kiba wambikanye impeta n’umukobwa wo muri Kenya Aminah Rikesh Ahmed kuwa 29 Mata 2018, kuri ubu ngo yagejejwe mu rukiko n’umwe mu bagore babyaranye witwa Hadija amushinja kwanga gutanga indezo abishaka, gutererana umwana ntamuhe ibyo kumurera kandi nyamara ari uwe ahubwo agahitamo kwishakira undi mugore.

aminah-rikesh-Ali-Kiba

Bongo5.com dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko uyu mugore arega Ali Kiba ko yatereranye uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka itanu, akaba yiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke. Uyu mugore akaba yabwiye abacamanza ko kuva yabyara uyu mwana muri Mutarama 2013, Ali Kiba atigeze amufasha kumurera, bityo akifuza ko ibyo yatanze arera umwana byose yabyishyura ndetse agacibwa n’amande.

Muri Tanzaniya, itegeko rirengera umwana ryo mu 2009 rivuga ko se w’umwana asabwa kwishyura amafaranga y’indezo buri kwezi, igizwe n’ibyo kurya bibarirwa agaciro k’Amashiringi 150.000, imbuto 50.000, imikino y’abana 100.000, imyambaro 60.000, ibyo umwana akenera kurya ku ruhande atari mu rugo 50.000, kwivuza 50.000; yose hamwe akaba Amashiringi ya Tanzania 460,000.

Uyu mugore rero akomeza avuga ko uku gutererana umwana we, Ali Kiba yacibwa aya mashiringi yose guhera muri Gashyantere 2017 ndetse hakiyongeraho andi mashiringi 950,000 yo kwishyura amafaranga y’ishuri kuri buri gihembwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU