Umunsi k’Umunsi, Urubyiruko rugenda rwerekana impano zihariye mu bikorwa binyuranye kugira ngo rurusheho kwiremera imirimo izabyara inyungu mu gihe cyiri imbere.

Kadada Kercey n’umunyamidelikazi w’Imyaka 19 ufite inzozi zo guteza imbere urwego rwo kumurika imideli mu Rwanda rukagera ku rwego mpuzahamanga yifashishije impano ye.

Umunyamideli Kadada Kercey
Kadada Kercey n’umukobwa w’imyaka 19 wifuza kuba inararibonye mu kumurika imideli

Kercey ashimangira ko hari byinshi Fashion nyarwanda ikibura kugira ngo itere imbere, akaba ari kubw’iyo mpamvu ashishikariza abanyarwanda n’abashoramari kurushaho gushyigikira abanyamideli mu bikorwa bwabo.

Kadada amaze imyaka irenga 6 mu kumurika imideli. Yabitangiye akiga mu mashuri yisumbuye aho yagendaga ategura ibirori byo kwerekana impano y’imideli mu bigo by’amashuri, ndetse agashishikariza abakobwa n’abasore kwinjira muri Fashion.

Kadada Kercey yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze atubwira zimwe mu nzitizi abona ziganje muri Fashion nyarwanda, ndetse anatubwira Inzozi yifuza kuzageraho muri ibi bikorwa byo kumurika imideli

Kadada yagize ati “Icyo mbona twebwe nk’abanyamideli tubura n’Ubufasha. Nkuko umuhanzi agira management icunga inyungu ze, natwe turayikeneye kugira ngo idufashe kuko nibyo byatuma Tugera ku nzozi twihaye.”

Kercey yasoje atubwira ko ahorana inzozi zo kuzakora Agency ye bwite, ikamwitirirwa, ikajya imurika ibikorwa biri mu izina rya “Kadada Kercey” bikanagera ku rwego mpuzamahanga.

Akiga mu mashuri yisumbuye, Kadada ngo yajyaga ategura ibitaramo bya Fashion
Akiga mu mashuri yisumbuye, Kadada ngo yajyaga ategura ibitaramo bya Fashion
Kadada afite imyifotoreze yihariye
Kadada afite imyifotoreze yihariye
Kadada afite inseko izira imbereka
Kadada afite inseko izira imbereka
Abanyamideli bo mu Rwanda ngo barabura ubufasha
Abanyamideli bo mu Rwanda ngo barabura ubufasha
Kadada arakangurira abashoramari kubyaza umusaruro abanyamideli
Kadada arakangurira abashoramari kubyaza umusaruro abanyamideli
Kadada ngo akunda akazi ke
Kadada ngo akunda akazi ke
Kercey ngo amaze imyaka irenga 6 muri Fashion
Kercey ngo amaze imyaka irenga 6 muri Fashion
Kumurika imideli n'ibintu bye
Kumurika imideli n’ibintu bye
Mu gihe kiri imbere, Kadada yifuza kuzashinga Agency ye bwite
Mu gihe kiri imbere, Kadada yifuza kuzashinga Agency ye bwite

Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey Umunyamideli Kadada Kercey

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU