Muri iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 10, dutangiranye na wa mukobwa ucuruza akaduka k’imyenda tutaramenya amazina ye. arimo agenda mu mihanda yo kwa Kalisa (abasomye part 3 Kalisa turamuzi neza cyane), afite agakapu ndetse arimo areba anakanda kuri phone…

Season 1 Episode 10

Bidatinze ahura nundi mukobwa bari mu kigero kimwe,barasuhuzanya,bamarana akanya baganira ukuntu bari bakumburanye, nukuntu atari aherutse muri iyo cartier bisa nkaho asanzwe ahazi neza cyangwa yarahabaye, nyuma baratandukana buri wese aca ukwe.

Bidatinze,wa mukobwa nyirakaduka ahita agera mu rugi rumwe,gusa asanga umuryango urafunze,arakomanga abura umukinguriira, yicara hanze amera nkutegereje.

Uko yicaye aho,wa mukobwa wundi bamaze gutandukana ahita agera kwa Kalisa yihuse cyane ndetse arimo kwahagira, ahasanga madamu Kalisa,aramubwira ati”uziko Chance duhuriye mu muhanda hirya iriya? Kumbe nyirakaduka ke yitwa Chance….ESE NIWE BAVUGAGA WAKORAGA KWA KALISA AKAGENDA YIBYE AMAFRANGA? Turabimenya neza.

Maman na papa ba Luc bo ni abahinzi borozi basanzwe, kuko bahora mu mirima yabo bari guhinga kandi bafite nabakozi benshi babahingira. gusa barakundana cyane kandi bakora akazi kabo kose bari kuganira.

MAMAN LUC: ariko mba mfite amatsiko yumukazana umuhungu wanjye azanzanira rwose.

PAPA LUC: ariko we,ngaho nyumvira ibintu uba uri gutekereza kumwana ukiri kwiga ntanaho arageza amashuri ye.

MAMAN LUC: yego nyine,ahubwo nuko bitakiri nka kera aho ababyeyi bahitiragamo abana babo abo bazashakana,Luc nari kuzamushyingira Beata wa Kalisa. (abakozi be baraseka). UYU BEATA NINDE??

Luc bavuga we, twarangije part 9 ari kumwe na Jose bari kurya isi,hahita haza umwe mu banyeshuri babanaga arababona,gusa agira ishyari ahita asubirayo nkaho ntacyo yabonye.

Luc na Jose bongeye kubonana,Jose aramubwira ati”uziko wa muhungu mubana watubonye nimugoroba,yambwiye ngo uko yasanze njye nae dufatanye byaramubabaje?”

Luc ati”ubwo wasanga agukunda,bityo ahubwo reka njye nawe tubeho nkabataziranye kugira ngo ntazitandukanya ninshuti yanjye tubana”.Jose aramusubiza ati”arankunda se hari inkwano yigeze azana iwacu?ahubwo mpora numva nshaka kwibera hamwe nawe”.

ATI: “buri uko nakundaga kubonana na Jose, niko nabonaga ashaka kunteza ibibazo, kuko yari amaze kubigira akamenyero, naba nasibye kujya ku ishuri ndyamye, akaza akansanga mu buriri bwanjye kandi ntatinye kundyama iruhande yambaye nkuko yavutse, gusa nkabyihanganira singire icyo nkorana nawe.”

Twakomeje kuba inshuti cyane kuburyo byageze aho nkaba imbata ye, nkajya nsiba no kujya ku ishuri kugira ngo nirirwane nawe.

Maman Luc amaze kuvuga ko yakagombye kuzahitiramo Luc umuhungu we Beata wa Kalisa,papa Luc aramubwira ati: “ahubwo Luc ubanza yarasaze,uziko uko nabonaga ari kumwe na wa mukozi wo kwa Kalisa witwa Chance, nabonaga barebana nkabakundana?”

Madamu Kalisa amaze kwakira amakuru ko Chance yageze muri iyo cartier yabo,ahita avuga ati: “ngomba kumushaka byanga byakunda,akanyishyura ibyo yankoreye byo gutuma umugabo wanjye ankeka ko namwibye amafranga.”

Uko yitotomba, Chance ahita ahagera, umugore amukubise amaso, umunwa uramurya gusa abura icyo avuga,aramubwira ati: “Chance wari umwana mwiza,gusa warampemukiye.”

Chance aramusubiza ati: “nta yandi mahitamo nari mfite,gusa nukumbabarira kandi amafranga yanyu nayagaruye kansi yaramfashije cyane.” Umugore aramwenyura, maze aramubwira ati: “erega nubundi nkuziho ubunyangamugayo,nzi ko utari kubikora nta mpamvu.ahubwo se uremera kongera kudukorera?”

Ku ishuri, Anet na Luc bari kuganira

ANET: Njye ibi bintu ndabirambiwe.

LUC: ibiki?

ANET: umunsi 1,2,3 ntakubona, njye ntago ndi kubyakira.ese ubundi uranyizera?

LUC: ese ukeka ko ntakwizeye nakwizera nde??

ANET: rero igihe wagize ikibazo ujye umbwira cg utume abanyeshuri mubana ko utaraza mbimenye, kandi umenyeko nutajya uza ngo dusangire, najye ntago nzajya ndya.

KUC: ibyo nzajya mbyubahiriza kandi ndagukunda kanyana kanjye!!!

ATI: “uwo munsi Anet yiriwe yishimye kubeta ko turi kubonana,saa sita twarasangiye,akajya antamika mbese akamfata neza nkumubyeyi wita ku mwana wimuaka itanu,gusa namureba mu maso nkumva birambabaje,kubera ko narindi kumubangikanya na Jose…”

Chance atarasubiza madamu Kalisa niba azongera kubakorera, Beata mukobwa wa Kalisa ahita yinjira munzu, akubitanye amaso na Chance ibyishimo biramusaga,…

BEATA: yooooooo, chouchou waje?? ((NJYE RERO IBI BIRANCANGA CYANE, ABAKOBWA WE MURANYEMEZA KABISA, GUSA MUREKE NJYE MBIVUGA BIRAGARAGARA, KUKO NUBWO MWITANA BA CHOCHOU NA BA CHERIE, NI KU MUNWA GUSA NAMWE MURABIZI IYO MUTANDUKANYE MUZI UBURYO MUSIGARA MURI KUVUGA, NYAMARA ABAHUNGU benshi twabuze abakobwa benshi batwita utwo tuzina natwe)) [[NIVUGIRAGA DA]]. Arakomeza ati: “uzi ukuntu nari ngukumbuye? tujye mu cyumba unyihere amakuru…”

Nkuko Luc yabigize akamenyero, umunsi umwe asiba kujya ku ishuri kugira ngo aze kwirirrwana na Jose mu buriri.

Abanyeshuri babana bamaze kugenda,ahita afata phone ahamagara Jose,ngo amusange mu buriri.

Bidatinze,Jose arahagera,arinjira,arafunga,ndetse yari yaje anambaye robe de nuit kuko yari atarabyuka.hadaciyemo umwanya munini, Jose abwira Luc ati: “ndashaka ko dukorana douche…”

LUC ati: “ibyo ni byiza cyane nta kibazo.”

Ubwo Jose afata indobo ngo ajye kuvoma amazi kuri robinet azane bakarabe,mu gihe bahagaze mu muryango Luc arimo gufungura umuryango, ubwo kandi Jose yari amufashe mu nda amuturutse inyuma, bahita babona Animatrice na Anet babahagaze imbere ku muryango, maze………….EPISODE 11 LOADING.

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 10 … Ntimucikwe na Episode 10 izakurikira.

Eeeehhhhhhh, ESE NONEHO LUC YABA AFASHWE BYA NYABYO??

ANIMATRICE NA ANET SE AHUBWO BAJE GUKORA IKI KU ICUMBI RYA LUC??

CHANCE SE AREMERA GUKORA?? >>> Kurikira Season 1 Episode 10 ubutaha.

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 10 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU