Duherukanye Luc abona  animatrice na Anet ku muryango ubwo yari kumwe na Jose. Muri iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 11, dutangiranye twibaza uko Luc byamugendekeye.

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 11

(Season 1 Episode 11) Ese Yarafashwe??

Dutangirire aho twagarukiye,Luc abona animatrice na Anet ku muryango,Jose ababonye ahita asubira inyuma vubavuba,ahita yinjira mu kindi cyumba cyari aho ahita agifunga,maze Anet arinjira,ahobera Luc,ati”chr,nari ngukumbuye nukuri,ese ko utaje ku ishuri byagenze gute?”.

Kumbe kubw’amahirwe,Anet ntago yigeze abona Jose…ese animatrice we ntago yamubonye????TWIKOMEREZE..

LUC:narwaye…..(ahita yifatishwa ya ndobo) ahubwo nari ngiye kuvoma amazi ngo nze nkarabe ubundi njye kwa muganga.

Ubwo animatrice we yari ahagaze aho hanze ari kumva ibyo bavugana byose,maze Anet yegera Luc akajya amukorakora mu gituza,animatrice yabibona bikamurya,maze arababwira ati”directer yari antegetse kuzana Anet hano ngo mubonane,ubwo rero mube muri kumwe hano njye nsubiye mu kigo”.

Kumbe directeur nawe urukundo rwabana ararushyigikiye,ubanza afande yarabimubwiye..

Animatrice amaze kugenda,Luc afata Anet akaboko,amwinjiza mu cyumba araramo,bicara ku buriri,gusa afite ubwoba bwuko ashobora kuvumbura ko Jose ari muri iyo nzu.

Mu kureba kuruhande,Luc abona Jose arimo kunyonyomba asohoka buhoro buhoro,kubwa mahirwe asohoka Anet atamubonye,maze akubitaho urugi,Luc arijijsha arikanga,ati”icyo se ni iki?”.ndetse aranahaguruka agera ku muryango aragaruka,gusa byose byari ukuyobya uburari…

LUC ARAKOMEZE ATUBWIRA ATI”nagumanye na Anet ahongaho,turishimana turakina,ibyabari murukundo namwe murabizi,uko nkomeza kumwitegereza,nkakomeza kubona ubwiza bwe”…

Beata na Chance barimo kuganira,nta wundi bari kuvigaho uretse Luc,bisa nkaho baziranye cyane,..

BEATA:ariko rero uretse no kubeshya,muri iyi cartier yiwacu yose,nta wundi muhungu wo mu kigero cyacu warusha Luc ubwiza.

Kumbe kwa Luc baturanye no kwa Kalisa.

CHANCE:nibyo rwose nubwo yari yaracikishije amashuri ye akayakomeza ari mukuru,gusa njye naramukundaga kandi ndacyamukunda..

Yego naramuhemukiye,ariko nawe ntago ajya ashaka kunyumva kabisa.

BEATA:sha wagira ngo wowe ufite ibyo wamuhaye,uziko nakoze ibishoboka byise ngo ankunde ariko bikanga?ariko shahu mama wa Luc arankunda,uziko niyo duhuye aba anyishimiye??gusa ntacyo bimaze nubundi se ko ntacyo yakora se ngo atume Luc ankunda!!

Uko baganira,madamu Kalisa ari nawe mama Beata arabarogiya ku muryango ati”ese nkubwo igihe muba mwavugiye umuhungu wabandi koko,ubwo aho ari yamira nutuzi?? muve mu mateshwa muze murye dore nahishije,naho abahungu muzashake abanyu,wasanga nawe afite uwo yikundira dire ko abakobwa biyi minsi wagira ngo mwarasaze.uzi uko kubwacu byagendaga??”.

Anet na Luc bo baracyaganira,,,,

LUC:ese kugira ngo uhitemo kuza hano wabitewe niki??

ANET:ariko Luc,uziko iyo maze umunsi ntakubona,ubuzima bwanjye buhagarara?ubwo rero nagushatse mu kigo cyose sinakubona,mbonye nkubuze njya kwa master mwaka uruhushya,rwo kuza kukureba maze ahita ajya kureba animatrice ngo anzane.

LUC:directeur se ntago yibaza impamvu ntaje ku ishuri??

ANET:chr,ntuzi ko ngukunda kandi nkaba nakurinda ikibi cyose?? nahise mubwira ko urwaye ndetse ko wantumye ngo ngusabire uruhushya ahita abyumva vubavuba.

Yoooooooohh,Luc yahise areba Anet mu maso,amukubita bizou ku itama,aramuhobera,ndetse banatangira no gusomana,ubonako bishimye…

ATI”gusa sinifuzaga ko hari ikintu kibi na kimwe kiba kuri Anet,nubwo twasomanye ndetse tukagera no ku rwego rwo gukorana sex,bigaragara ko buri wese  yiteguye undi,ariko nanze kubikora kuko aho nari ngeze,numvaga ko Anet ariwe mama wabana banjye,bityo ko ngomba kumwitondera”…

Baragumanye……..

ANET:chr,waretse tukajya kurya mu kigo,ko nibikunda turongera gusaba urundibruhushya tukagaruka?? Luc yumva icyo kintu nicyo,maze arakaraba vuba,yambara uniform ubundi bajya ku ishuri.

Bagezeyo nubundi amasaha yo kurya agezemo,bararya,bamaze kurya,Luc abwira Anet ati”reka twere kwirirwa dusubirayo,reka twigumire mu kigo”.

Gusa byose yabimubwiye kuko yangaga ko Jose ashobora kubasanga bari kumwe,ubundi akamuteza Anet..bahise bajya kwicara muri jardin yikigo,Anet aryama mu gituza cya Luc,mbese yumva isi ari iye…

Uko mama Beata,Beata na Chance barimo kurya,nyirurugo Kalisa aba arahasesekaye,yinjira muri salon ntiyababona,arimo kwivugisha ati”mbega ikirere kibi cyane,ubu iri zuba koko tuzarikira? ndabona rigiye no kutwicira imyaka iri mu mirima”. Chance mu kumubona agira ubwoba,arikanga,agiye guhaguruka ngo ajye kwihisha, mama Beata aba yamubonye,amufata akaboko aramubwira ati”gumura ntacyo agutwara”. Kalisa nawe aba yamukubise amaso,ati”wowe………wowe wanyibye”..umugore we aramuturisha,aramusobanurira byose,Kalisa aratuza,maze abwira Chance ati”nagize ngo wabikoranye ubugome,kumbe niba aruko bimeze nta kibazo,ahubwo ndumva noneho warakoze byinshi,nari ngiye kukubwira ngo ugaruke kudukorere nubwo bitashoboka”…

Maman Anet we ari kuvugana na directeur kuri phone,

MAMA ANET:nyamara dushatse twahagarika kubonana kuko yakaniye kandi akomeza kundakarira.

uko bavugana,papa Anet aho ari ari kwivugisha ati”gushaka nabi biragatsindwa koko,iyo menya simfate umwanzuro wo gufunga kubyara imyaka itanu ubu simba byibura nifitiye imfura yanjye??? none umugore yirirwa akora ibyo ashaka nabandi bagabo nkaho aribo bamukoye”…..ESE ANET NTAGO ARIWE MFURA YA AFANDE TWITA PAPA ANET NA MAMA ANET??

Uko Anet na Luc bicaye muri jardin,animatrice arahatambuka arababona,gusa Luc amubona wenyine kuko Anet we yari yatwawe.

Hashize akanya,haza Ange,abwira Luc ati”animatrice aragushaka byihuse kandi ngo ugende wenyine”.

Hashize akanya gato,Luc abwira Anet ati”chr,reka njye kumva ibyo umuyobozi ambwira atagira ngo namusuzuguye”.Anet ati”wirinde,kandi nimumara kuvugana unsange hano ndaba nkigutegereje”.

Luc yahise agenda no kwa Animatrice,asanga mubiro bye harimo abakobwa 3 arimo gukemurira ibibazo,aricara arategereza,bamaze kugenda,…….

ANIMATRICE:amakuru se,numvise na directeur agushyigikiye gukundana na Anet.

LUC:hari icyo bitwaye se??

ANIMATRICE:hari ibintu nabonye,kandi Anet we ntago yabibonye,ubwo niwanga kumva ibyo nkubwira,Anet ndabimubwira.

LUC:ibiki se??

ANIMATRICE:umukobwa twasanze muri kumwe ku muryango,agufashe mu nda.

Kumbe animatrice yabonye Jose,Luc ubwoba bwaramwishe,ati”none ni iki ushaka kumbwira ngo ngikore???”…………..EPISODE 12 LOADING >>>>.

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 11 … Ntimucikwe na Episode 12 izakurikira.

NI IKI ANIMATRICE AGIYE GUSABA LUC??

UBWO SE ARAZA KUBIBWIRA ANET??

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 11 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU