Muri iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 12, dutangiriye kwa Karangwa asa nkaho yakoresheje inama y’abakozi be, ndetse n’umugore we arahari. isomere rero ntucikwe n’yi Season 1 Episode 12 y’ amayobera mu Rukundo.

Season 1 Episode 12
(Season 1 Episode 12)

KARANGWA: mbashimiye ko mwese mwubahirije ubutumire bwanjye,kandi nizererko akazi kari kugenda ku mpande zose.buri wese rero,natubwire uko bimeze aho ari gukorera ku mirimo twamuhaye.twumve uko twese tubihuriza hamwe.

Kumbe bisa nkaho bakora ibintu bitandukanye,ndetse banakorera mu mpande zitandukanye. buri wese yagiye atanga raporo yaho agejeje akazi ke,bidatinze na Thomas nawe arahaguruka,kumbe nawe akorana na Karangwa, ati: “njyewe akazi mwampaye murakazi, ubu rero umushoramari wanjye twamaze gusinya amasezerano,ko mukwezi byibura ngomba kujya mba mugejejeho byibura abakobwa batandatu, ukwezi gushize nabamugejejeho,kandi no muri uku nguku maze kubona babiri ku kigo cyamashuri duturanye.”

Kumbe ubanza mu kazi bakora,bashimuta nabana babakobwa.

Karangwa ati: “mukomererze aho,naho afande we tuzivuganira.” Mwibuke ko akorana na papa Anet….

LUC WE, UBU ARYAMYE MU BITARO KWA MUGANGA, ARI NAHO AKOMEREJE KUTUBARIRA INKURU.

Ese yagezeyo ate, byagenze bite???

ARAKOMEZA ATI”nkimara kuvugana na animatrice,akambwira ko yambonanye na Jose,amagambo yambwiye niyo yanjyanye mu bitaro,aho nashakaga umutekano”…..

BYAGENZE BITE??

Aho twarangirije part 11,animatrice abwira Luc ati”ubu ngiye kuguha amahitamo,ugiye kwemera kuryamana nanjye,maze sinzabibwire Anet,cg se urekane na Anet maze ukundane nanjye.(NI AMAYOBERA).ikindi kandi,nguhaye amasaha 24 ugende ubitekerezeho,ejo nkiki gihe,sinzigere nza kukureba,uzizane umbwire ibyo wahisemo”.

LUC yahise asohoka,afatwa nikizungera,aribwira ku mutima ati”ninemera kuryamana nawe,nubundi azahita afata ya mafoto yashakaga gufata,maze ayereke Anet nkuko yari agiye kubigenza cya gihe.ariko nanone se ni gute narekana na Anet??”.

Ako kanya,yahise asubira aho yasize Anet,Anet amubonye,aramubaza ati”ese chr,ko uje amaso yatukuye,animatrice akubwiye ibiki??”.

Luc aribwira ku mutima ati”ese mbimubwire? oya,reka ndeke kubimubwira”. ahita amubwira ati” uziko ngeze hariya hirya,nkumva umutwe urandiye,ahubwo nkenda no kwikubita hasi?”. Anet ati”nkujyane kwa muganga??”….

Luc yumvise kwa muganga,yumva ahubwo ako kantu niko,aribwira ati” reka njyeyo,wenda namarayo igihe,ntari guhura na animatrice ngo ambwire ibibazo”..

Ntibyatinze,Anet afata Luc amujyana kwa directeur gusaba uruhushya,ahita arubaha bahita basohoka ikigo…bageze hanze yikigo,Luc atangira gutekereza ati”ese kujya kwa muganga uwabyihorera,nkigira ku icumbi?? ariko oya,reka njye kwa mugangakandi mbasabe kumpa ibitaro,ndebe ko natuza”..

Bageze kwa muganga,Luc baramupima basanga ngo afite umuvuduko wamaraso urenze(hypertansion),bahita bamwereka aho aryama kugira ngo banwiteho.

ATI”nyamara njye numvaga meze neza nta burwayi mfite,ariko nabonaga Anet ahangayikishijwe nuburwayi bwanjye.yakomeje kunguma iruhande,ubwo nanjye mba umurwayi mu bandi”..

Anet abwira Luc ati”chr,reka njye ku muhanda,ndebe ko ndabona utuntu two kurya,kuko kawunga yo mu kigo bazana ntago wayishobora”.ahita agenda…

John aho ari,ati”ubu ngiye gutangira gupanga”..Patty ati”noneho ugiye gukora iki? icyakora abahungu mugira urukundo muranyica cyane,Imana ishimwe yo itarampaye ibyo gukundana”.

John ati”ngiye gukora ibishoboka byose Anet mwibe umutima,kandi ngomba kubikora ku buryo uriya mu type ngo ni Luc ngomba kumurusha imbaraga”.

Kumbe,wagira ngo atekereza kimwe na Jeanete,kuko nawe aho ari arimo kuvuga ati”ubu noneho namasomo ngiye kuyahagarika,kugeza ubwo nzaba maze kugira Luc mu mutima wanjye”.

Kwa Karangwa,inama yabo imaze kurangira,abakozi be bose bamaze kugenda,asigara aganira numugore we…

UMUGORE:ariko rero,iyi gahunda yo gutwara abakobwa,njye ndumva inteye ubwoba.

KARANGWA:ibyo nta kibazo,baramutse banabivumbuye,bafata Thomas kuko ariwe ubikora.hari ibimenyetso afite se bigaragaza ko ndi boss we?? yego narashoye,ajye anzanira inyungu,gusa ibindi biramureba….(ubwo ntamugambaniye????)…

Akimara kubwira madamu we atyo, ahita yakira phone ya papa Anet,ati”numvise undi mupangu mushya wabakobwa,gusa njye ndumva twaeuvanamo,wenda tugakomeza gucuruza ibindi,ariko batarimo”.

Thomas nawe akiva mu nama,ahita yerekeza ku kigo cya ba Anet,akihagera,ahita ahura numwe mu banyeshuri bahiga,anusaba ko yamushakira umukobwa uhiga witwa MUHOZA,nyuma yiminota mike wa mukobwa azana nundi mukobwa witwa Muhoza,Thomas asanga siwe yashakaga,aribwira ati”ariko ubanza narasaze pe,ni gute nkunda umukobwa ariko nkaba ntazi irindi zina rye??”.

Ku ivuriro,Anet akimara kugenda,hahita haza umuganga bigaragara ko akiri muto,maze abwira Luc ati”nitwa Diane,ubu ninjye uje kukwitaho”.ubwo amukorera ibyo buri murwyi wese akorerwa bitewe nindwara arwaye,Luc ati”ese ko mbona ukiri muto,ibi byose wabyize ryari??”.

Diane ati”ndi muri stage,ndacyiga muri kaminuza,ariko ndi mu mwaka wa nyuma.ese wowe ukora iki??. Luc ati”ndi umunyeshuri muri secondaire,niga mu wa kane”.

Diane ahita atangara cyane,ati”muri secondaire?uziko nkubona nari nagize ngo ufite nkakazi bitewe nuko ungana??,kuko ndi kubona uri umuhungu usobanutse,ufite igihagararo kandi mwiza”.

Luc aramubwira ati”nuko bimeze rero”.

Ako kanya,Anet ahita aza azanye utwo avuye kugurira Luc,ubwo muganga Diane ahita agenda,..

ANET:uriya muganga akubwiye ngo iki?? uzoroherwa vuba??

LUC:arambwiye ngo niwe bampaye wo kunyitaho.

Bwakeye mu gitondo,Anet akiri kumwe na Luc,muganga Diane araza abaza Anet ati”ni wowe urwaje uyu murwayi??”. Anet ati”yego”.

Diane ati”ba usohotse hanze gato,hari ibizamini tugiye kumukorera”.

Diane abaza Luc ati”witwa nde?”.Luc aramusubiza.  Diane ati”uriya mukobwa ukurwaje mupfana iki se ko musa??”.

Luc at: i”ni inshuti yanjye gusa,twiga no ku kigo kimwe.”

Diane ati”rero agomba kuba asubiye ku ishuri,kuko ibyo uzakenera byose nzabigukorera”.

Luc aramusubiza ati: “mubimubwire nabyemera agende,gusa njye nta mbaraga mfite zo kubimubwira.”

Diane yarasohotse,hashize akanya,yinjirana na Anet,Anet abwira Luc ati”Luc,ngiye ku ishuri,gusa nzajya nza kugusura.”

Luc aramusubiza ati: “amasomo meza”.aragenda…

ATI: “nakomeje kuba aho ngaho, muganga Diane anyitaho,akajya anzanira nibyo kurya, kandi biryoshye, gusa ntago nari mpari kuko ndwaye,ahubwo nari mpari kubwo kwirinda kubonana na Animatrice.”

Hashize iminsi 3,Diane muganga araza abwira Luc ati”Luc,muri iri vuriro harimo umuntu uri kugenda akwiyumvamo buhoro buhoro,uko akubonye akagutekerezaho byinshi,mbese uri kugenda umwiba umutima”.

Luc aramusubiza ati”uwo mwihorere akomeze atakaze umwanya we wubusa,gusa kandi umugire inama,yo kubyikuramo kuko bitashoboka.kandi niba ashaka kumenya impamvu,umubwire ashake impamvu itumye itumye njye Luc ndyamye hano mu bitaro akaba ari kumbona kandi ntarwaye…

Diane ntiyasobanukirwa……………….EPISODE 13 LOADING >>>>>>>

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 12 … Ntimucikwe na Episode 13 izakurikira.

NI NDE WABA YARAKUNZE LUC HANO MU IVURIRO??

KUKI MUGANGA DIANE YAHISEMO KWITA KURI LUC KANDI BATAZIRANYE??

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 12 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU