Muri iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 13, dutagitanye na Thomas, akiva ku ishuri, ahita atega moto byihuse ajya murugo, ahasanga mama we ati: “ariko mama,ubundi uriya mukobwa nakunze uzi amazina ye?”

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 13
Isomere rero ntucikwe n’yi Season 1 Episode 13 y’ Amayobera mu Rukundo.

(Season 1 Episode 13) Mama aramusubiza ati: “yewe nzi rimwe gusa rya MUHOZA, ntarindi nzi kuko nibagiwe kubaza mama we.”

Thomas ahita asohoka n’umujinya mwinshi, afata imodoka ye ubundi arerekera…

(Twumvise afande papa Anet avuga ko iyo atifungisha,aba afite umwana we wimfura. Nanone mama Muhoza wo mu cyaro, avuga ko umwana we wumukobwa witwa Muhoza yagiye kwa murumuna we. Ikindi Muhoza tuzi wiga kukigo Thomas yari yagiyemo ni Anet… ese uyu Muhoza Thomas yakunze yaba ari Anet????) nibyo ndi kwibaza..

TWIKOMEREZE DA!

Kwa muganga, uko Luc aganira na Diane, Ange aba arinjiye, arabasuhuza, maze Diane muganga ahita yisohokera.

ANGE: Luc reka nkubwize ukuri,njye ntago ngukunda,kandi ntanicyo ngushakaho.ariko Jeanete na Animatrice,buri wese aragushaka.kandi ubwabo nubwo bafatanije, nta numwe wifuza ko undi yamugutwara.

LUC: nonese nukubera iki uri kubimbwira ibi byose??

ANGE: Jeanete ni inshuti yanjye,kandi nta na kimwe ajya ampisha, ubwo rero byose yarabimbwiye, kandi yicuza nimpamvu yanze ko mukundana mbere…ahita amuhereza agapapuro ati: “animatrice arambwiye ngo nkaguhe,kandi ngo urware ubukira.” Ahita agenda.

Thomas ku muvuduko mwinshi,ahita agera mu cyaro kwa maman Muhoza,gusa asohoka mu modoka yiyoroheje umujinya washize, aramusuhuza, amuha agatebe aricara, maze atangira kuganira nuwo yifuza ko azamubera nyirabukwe.

THOMAS: nari mbakumbuye cyane, niyo mpamvu mpisemo kuza kubasura.

MAMA MUHOZA: nibyiza cyane kandi nanjye mba nkeneye abashyitsi, ngo bamare irungu.

THOMAS: harya ubundi uretse kuba nzi izina rye ngo ni Muhoza, uziko nta rindi rye nzi?? nagiye no kumusura kwishuri, ariko bitewe no kutamenya amazina ye yose sinamubona.

MAMAN MUHOZA: amazina ye yose ni MUHOZA Anet……?????

Ku ivuriro, Ange akimara kwigendera, Luc yahise afungura ka gapapuro bamuhaye, asanga handitseho ati: “amakuru? nizereko uri koroherwa.gusa uko byagenda kose,amahitamo naguhaye ugomba kumpa igisubizo, bitaba ibyo, bishobora no kukuviramo kwirukanwa.”

Luc umutwe waramuriye, aribwira ati: “ibi ntabyo.reka mve hano, maze njye kurwana uru rugamba.”

Ubwo yahise abyuka, ako kanya Diane aba aragarutse, abibonye aramubaza ati: “Luc ko ubyutse ugiye he?”

Luc ati: “muga, ntago ndwaye!”

Atangira kumusobanurira byose uko bimeze, nicyatumye aza aho ku bitaro.

Papa Anet aho ari ku kazi, ibitekerezo byamutwaye, noneho ubwonko buyangira kumuhereza byose, bisa nkaho arimo kwibuka neza ibintu yiboneye namaso ye, ubwo yari ari mu butumwa bwibanga muri hotel iri hafi yaho batuye mumugi.

BYAGENZE BITE? yaje mu modoka, abona directeur wa Anet ndetse na mama Anet bari kurya ubuzima, gusa ntiyabiyereka, gusa akomeza kubacungisha ijisho, kugeza bwije ari nako ari mu kazi ke ko gucunga abanyamahanga bari bari aho ngo arebe ibyo binjiranye, ku mugoroba bwije,abona mama Anet na directeur  binjiye mu cyumba cya hotel, nkumugore numugabo,ndetse baranaharara, nawe yarahagumye kugeza bukeye, mama Anet na directer mu gusohoka, akubitana na papa Anet arikanga…

Papa Anet aho yicaye ku kazi akivugisha ati: “sinzi impamvu akomeza kuvuga ko atariwe wabishakaga”…

Kwa Kalisa, Chance yakomeje kuhaguma iyo minsi,atemberera ninshuti ze, bamenyanye ubwo yahakoraga, ndetse we na Beata bagatemerana hose.

Kwa muganga,Luc amaze gusobanurira Diane byose, Diane agira agahinda amarira amushoka ku maso, ati: “koko se uragiye?” Luc ati: “ndagiye rwose”.. Diane ati: “nta kibazo ariko reka nguhe numero yanjye basi ujye umpamagara unsuhuze.”

Amaze kuzimuha, Luc aramubwira ati: “kandi ndagushimiye uburyo wanyitayeho.” Aramusezera.

Luc ntago yahise ajya ku ishuri, ahubwo yabanje kunyura aho acumbika kugira ngo abanze aruhuke ho gatoya, apange nuburyo agiye kwitwara ku ishuri.

Amazeyo amasaha atatu, yitegura kujya kubishuri, yumva kurugi barakomanze, agira ngo ni Jose, ati: “uwo se kandi anshakaho iki uretse kuntesha umutwe gusa.” Ahengereje, kumbe asanga ni Anet, ahita ajya kumufungurira.

ANET: ese chr byagenze gute??

LUC: kwa muganga bansezereye mpita nyura hano kugira ngo mfate udukoresho twishuri.

ANET: ese wakize neza chou??

LUC: ubu ndi mutaraga.

ATI: “ubwo twahise tujya ku ishuri,gusa munzira nkagenda mvuga nti mu gihe gito, ngomba kuba mfite amahoro, kandi nta mukobwa numwe ukingendaho.”

Bakigera ku ishuri, bakomezanya amasomo nabandi, animatrice mu biro bye ahita yakira amakuru ko Luc yageze mu kigo, ahita aza kumureba byihuse, amujyana mu biro bye, ati: “urava hano umaze kumpa umwanzuro wa nyuma.”

LUC: mubyo wansabye byose nt na kimwe nahisemo.ahita anamubeshya ati: “jandi ubu namaze gutanga raporo kwa directeur ko washatse kumfata ku ngufu, ndetse yantumye nabatangabuhamya ndabamujyanira, barabyemeza”…Animatrice yikangamo.

Chance na Beata barimo gutembera, bahura nabagore babiri barimo kuganira..

UWA 1: ubu noneho ni ngombwa ko turinda abana bacu biga mu bigo bya internat,ngo kuko hari abantu bari kuza bipfutse amaso bakabashimuta, bakajya kubagurisha mu mahanga.

UWA 2: tekereza Jeanete wanjye bamushimuse.

Animatrice we bamaze kumutera ubwoba,ata umutwe ,Luc aribwira ati: “ndabona ibi byakunda, wenda mubo nahanganaga nabo uyu yaba avuye mu mubare.”

ANIMATRICE: subira mu ishuri ryawe ndaza kuguhamagara nimugoroba turebe icyo twakora.

LUC ATI: “uwo munsi amasomo arangiye, Anet yaje kundeba niba merewe neza, asanga nta kibazo mfite, maze ambwira ko agiye kuryama,ko tuza kongera kubonana abyutse uwo mugoroba nyine..”

Anet amaze kugenda, Luc ahita ashaka ahantu hatuje yicara,ahamaze iminota, Jolie ahita ahamusanga yicara iruhande rwe,..

JOLIE:Luc,biragora kubaho uri umukobwa cg umuhungu mwiza, kuko buri wese ukubonye arakwifuza. Nicuza impamvu nabaye njye nubwo nta ruhare nabigizemo, kuko iyo mba ntasa gutya, mba mporana amahoro mu mutima,gusa nkuko ayo mahoro nayabuze, nanjye hari uwo nabonye nayabuza, gusa nuko bikomeye cyane.

LUC: kuki umbwira ibyo byose?

JOLIE: uzarebe uburyo ubayeho,witekerezeho…ahita yigendera.

Ntibyatinze,kuri uwo mugoroba,Anet akibyuka,ahita ajya kurebe Luc,gusa bikagaragara ko adatuje kandi atishimye,barimo kuganira, Luc ati: “chr, ko utishimye wabaye iki? hari icyakubayeho?”

Anet aramusubiza nagahinda kenshi ati”Luc,hari amakuru atari meza namenye,kandi ni wowe…………….EPISODE 14 LOADING >>>>>>>>

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 13 … Ntimucikwe na Episode 14 izakurikira.

AYO MAKURU ANET YAMENYE NI AYAHE??

ANIMATRICE YABA AMAZE KUBIVUGA BYOSE SE??

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 13 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU