Dutangira iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 9, tubanze  turibukiranye aho twari tugejeje ubushize muri Episode 8, kugirango dutangire neza Season 1 Episode 9, tukaba duherukanye ubwo Jose yari yinjiriye Luc mu cyumba…

Season 1 Episode 9
Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 9

Duherukanye ubwo Jose yari yinjiriye Luc mu cyumba…

JOSE: maman arampamagaye ambwira ko agiye kuntuma mu mugi,hari umuntu ngiye kurebayo, ubwo tuzasubira ningaruka..

Akimara kugenda, Luc ahita ajya gukaraba.

Kuri uwo mugoroba, abandi banyeshuri batashye, bilose baza bari kubwira Luc bati: “ejo animateur azakwivugana gusiba nta ruhushya, yagushatse inshuro nyinshi arakubura.”

Ako kanya, Claude ahita aza,

CLAUDE:mwana ko wigeze kumbwira ko urampa inkuru yakataraboneka byagenze gute? Gusa ariko hagati aho, hari umukobwa wiriwe arivkugushaka mu kigo umunsi wose yakubuze, ndetse yari ari no kurira….Luc ahita amenya ko ari Anet.

Bakomeje kuganira……..

LUC:sha inkuru nari kuguha yaraswase,…kumbe ni cya gihe yari agiye ku mubwira ko yafatishije Jeanine,agahita amukoreta ibya mfura mbi…ubwo yahise amubwira inkuru yose nukuntu byagenze,nibyamubayeho byose bitewe na Jeanete,nukuntu nyuma yaje kwikundanira na Anet,..

CLAUDE:uriya mukobwa wiriwe agushaka niba ariwe Anet mukundana,uri umunyamahirwe,ni icyuki ahubwo ntuzamuveho…

Twiyizire mu cyaro,kuri mama we ahora mu irungu,kuko abona abashyitsi gake cyane gashoboka, arimo kwiganiriza, ati: “mu bigaragara,umuryango wa Thomas ufite amafranga menshi, kuko bagenda mu modoka aho bagiye hose, bahora bambaye neza buri gihe si nkatwe baba nya cyaro,niyo mpamvu muhoza wanjye namara kwiga agomba gushaka mu muryango wabo, ubundi akazajya angezaho ibyiza byose nifuza. Nubwo mbizi neza ko bizangora kubimwumvisha, cyane cyane ko numva ngo abanyamugi bakundana nabo bihitiyemo, ariko ndabizi ntago yansuzugura azi ko ndi mama we.”

Uko yivugisha, na mama Thomas aho ari ari kuganira na muhungu we Thomas,

MAMAN THOMAS: mama muhoza tugomba gukomeza ubushuti bwacu nawe,kandi tukamwereka ko tumwitayeho cyane,kuko ubwo mperutse kubona kuri Muhoza,nahise mubonamo ishusho yo kuba umukazana wanjye,kandi wowe nawe muraberanye cyane.

THOMAS: nibyo rwose mama, kandi nanjye Muhoza muhozaho ijisho,ntago azancika,kandi igihe nikigera,nzatangira kumwereka ko mwitayeho,ubundi namara kumenya ko dufite amafranga, aho nzajya mugurira buri kimwe cyose yifuje, azahita anyiyumvamo cyane,kandi abakobwa bubu ndabazi cyane, ntawakwemera gushaka mumuryango ukenye, kuko bakenera gukoresha amafranga muri byinshi….

Twigarukire ku ishuri,mu gitondo cyaho,Luc acyinjira mu kigo,asanga Anet yamutegerereje kuri portail,amubonye aramusanganira,aramuhobera,amufata akaboko bajya ku icara mu ishuri baraganira…

ANET: chr, ejo wiriwe he??

LUC (aramubeshya):sha nari narwaye umutwe na grip,sinirirwa nza ku ishuri.

ANET: Uzi ukuntu niriwe nahangayitse nakubuze,maze sinanariye…chr ibintu biri kuba muri iyi minsi ntago ndi kubisobanukirwa.uziko Jeanete twari inshuti za hafi,none akaba atakinyikoza?ahubwo mbona buri gihe aba andakariye.

LUC: Ubwo se wowe ubona buriya biterwa niki??(nyamara arabizi byose nuko ari keijijisha).

ANET: Sha,ubanza gukundana nawe  bigiye kuba icyaha,kuko cya gihe ejo bundi ubwo umuriro waburaga mu kigo,nanyuze aho Jeanete yari ahagaze,numva aribkuganira nundi mukobwa ntazi,bari gupanga ko bagomba gukora uko bashoboye kose njye nawe bakadutandukanya batitaye ku nzira zose byacamo.

Kumbe ubwo Jeanete yaganiraga na Aline,( muri 7) Anet nawe yari ahari.

LUC (arijijisha):yee??ubwo se bashaka kudutandukaniriza iki?kugira ngo bagere kuki??

ANET: Jeanete nubwo yakwanze mbere,ariko ubu asigaye agukunda,nuwo mukobwa wundi nawe aragukunda,….gusa niwibeshya ukanyanga,uzamenyeko nanjye iyi si nzahita nyivaho.

LUC: Niyo byagenda gute sinzakureka…

ATI: “uwo minsi wose nubwo niriwe kwishuri,niriwe nibaza uburyo ngiye kurwana intambara nabakobwa 4 kandi harimo numuyobozi ariwe animatrice,nkibaza icyo nakora,kuko umutima ushaka icyo ushaka..”

John na Patty aho bari barahorana,ni nshuti magara,John yataye umutwe,..

JOHN: Ariko man, uziko noneho no kwiga biri kunanira? Nataye umutwe neza kuko ntago numva ukuntu nakunda umukobwa ubundi ntankunde,ahubwo agakundana numwana wo muwa kane…. uko agenda, akubitana na Aline,baragongana nawe nta mutuzo ameze nkaho atazi iyo ajya niyo ava.nuko John aramwitegereza, aramubwira ati: “kandi narumvise ngo nawe ukunda kariya gahungu ko mu wa kane, nubwo uri umwiyahuzi wabanje kumutimbagura.”

Ku mutima aribwira ati”niba nanjye iyo ngeze imbere ya Anet ntacyo umutima unshinja,tekereza gusaba umuntu urukundo kandi waramukubise umuziza ko agukunda”ahita yigendera…

Madamu Karangwa aho ari,yakira phone,gusa ntitwamenya ibyo abwiwe,akajya azunguza umutwe arimo kumwenyura,arangije kwitaba,asanga mugabo we muri salon aho ahora yiyicariye ari kuri machine,aramubwira ati”wa musore wawe wo mu majyepfo witwa Thomas ngo yamaze gukora gahunda ya mbere,ahubwo ngo mu cyumweru gitaha azaza hano ngo tumubwire gahunda ikurikiyeho.urumva atazi akazi?”

Ku mugoroba,Luc ageze ku icumbi rye,yakira phone gusa abona numero atayizi,yitabye yumva ni Jose,..

LUC:bite se,uzagaruka ryari??

JOSE:ejo saa cyenda.

LUC:uzanzanira iki??

JOSE:ese nzakuzanire iki? ariko hari icyo nzakuzanira.

LUC:ni iki c??

JOSE:nzakuzanira iki bizou.wacyemera??

LUC:umuntu yabanza akareba.

Ku munsi wakurikiyeho nubundi,Luc avuye ku ishuri nimugoroba saa moya,asanga Jose yahageze,ahita aza amusanganira,aramuyambira,gusa Luc bigasa nkaho ntacyo bimubwiye,ahubwo uko abona Jose agahita atekereza Anet,maze Jose aramubwira ati”nari ngukumbuye mu buryo bwose,ahubwo twigire guhagarara hariya hepfo hatari abantu ariho tuganirira nkubwire icyo nakuzaniye”.

Bagiye ku yindi nzu iri muri icyo gipangu ariko itabamo abantu kandi hari numwijima,kuko nta tara ryari rihari.

Jose yari yambaye ijipo ngufi cyane bishoboka,nagashati koroherereye cyane(muzi imyambarire yabakobwa bamwe na bamwe) [NTIMUNYITWAREHO UMWIKOMO,ARIKO NITUJYA TUVUGA INKA TUJYE TUZIVUGA MU MAZINA YAZO…NTIWABONA KANDI INTAMA NGO UYITE IHENE] (twikomereze muri iyi Season 1 Episode 9)….ahita atangira kwegera Luc,amubwira utugambo dusize umunyu,atangira kumukorakoraho, ari nako amwikubaho umubiri wose,Luc nawe atangira kumva yafashwe, aramubaza ati”urumva ntabwoba ufite?” Jose aramusubiza ati”ntabwo”. Ahubwo atangira ku musoma,Luc nawe atangira gucika intege,amukorakoraho wese ntaho asize, Jose nawe bikamera nkaho ntacyo bimubwiye ahubwo akamwegera cyane,arangije aramubwira ati”ndumva ngushaka”.

LUC ati: “nahise nibaza ukuntu aribwo bwa mbere mpuye na Jose muri ubwo buryo,none akaba atangiye kunyereka ayo marangamutima yose,ndibwira nti si gusa, ahubwo wasanga hari ikindi anshakaho.”

Gusa akomeza kwihagararaho bya gisore,akomeza kwishimisha,gusa bakiri muri ibyo, hahita haza………….EPISODE 10 LOADING >>>>>

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 9… Ntimucikwe na Episode 10 izakurikira.

UYU THOMAS UVUZWE NA MADAMU KARANGWA SE,NI UMWE DUSANZWE TUZI???

AHO LUC NA JOSE BARI SE NINDE UJE??

Amayobera m’ Urukundo  Season 1 Episode 9 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU