Umuhanzi w’umunyagikundiro Andy Bumuntu yagize icyo asubiza Dushimimana Lydia wabaye Miss Heritage 2018 uherutse kwerura akavuga ko amukunda bidasanzwe.

Lydia n’umukobwa w’imyaka 19 ukomoka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye, ni umwana wa Kane mu muryango wabo, akaba yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga muri IPRS Huye. Areshya na metero 1.70 akaba apima ibiro 59, Imigabo n’imigambi ye ni ugushishikariza abana b’abakobwa kugana mu mashuri y’imyuga, bakihangira imirimo izababeshaho.

Mu minsi ishize nibwo uyu mukobwa yatangaje ko yikundira umuhanzi Andy Bumuntu, ndetse ngo aramutse amusabye urukundo ntiyazuyaza yahita amwemerera. Icyo gihe Lydia yavuze ko kuba yakundana na Andy Bumuntu byamushisha, ndetse anashimangira ko ariwe muhanzi nyarwanda azi ibihangano bye.

Andy Bumuntu n'umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi
Andy Bumuntu n’umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi

Andy Bumuntu nawe yagize icyo asubiza uyu mwari mu kiganiro yagiranye na Isango TV. Yagize ati “Nishimiye ko ari umufana wanjye kandi burya abafana bafashe runini mu buzima bw’umuhanzi.”

Andy yanavuze ko uyu mwari babonanye akaza kumusura ngo yamuha ikintu cy’agaciro atunze.

Andy Bumuntu yavuze ko yaha ikintu cy'agaciro Miss Lydia aramutse anusuye
Andy Bumuntu yavuze ko yaha ikintu cy’agaciro Miss Lydia aramutse agiye kumusura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU