Ikipe ya APR FC yihanije mu buryo bukomeye ikipe y’Amagaju nyuma yo kuyitsinda akayabo k’Ibitego mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ibitego bigera kuri bitandatu (6) APR FC inyagiriye Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitumye irara ku mwanya wa mbere n’amanota 47.

Ibi bitego byatsinzwe na Nzabahimana Emmanuel, Twizerimana Onesme, Sekamana Maxime, Issa Bigirimana watsinzemo bibiri, Hakizimana Muhadjiri.

APR FC yihanangirije Amagaju nyuma yo kuyatsinda ibitego bitandatu k'Ubusa
APR FC yihanangirije Amagaju nyuma yo kuyatsinda ibitego bitandatu k’Ubusa

Muri uyu mukino, APR FC yakinnye idafite Miggi wagiye kubagwa, Nshimiyina Amran ndetse na Kimenyi Yves bafite amakarita y’umuhondo atatu, abandi  ni abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nka: Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Songayingabo Shaffi na Nyirinkindi Saleh.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU