Bella Banks Momo, umwe mu banyamideli bakiri bato yatangaje ko mubyo yiyemeje harimo no guhiga ibyo Supersexy na Shaddy boo mubyo bakora dore ko yemeza ko ibyo bakora hari naho bashyiramo ubuswa.

Bella Banks Momo yiyemeje guhiga Supersexy na Shaddy boo

Bella Banks Momo n’umunyamideli ukiri muto cyane gusa wemeza ko ku myaka afite azi byinshi bitandukanye dore ko ngo ibyo kumurika imideli yabitangiye akiri umwana muto cyane bityo akaba yemeza ko agiye gutangira gushyushya imbuga nkoranyambaga akarusha Shaddy boo na Supersexy yemeza ko mubyo bakora hari naho bashyiramo ubuswa.

Bella Banks Momo yiyemeje guhiga Supersexy na Shaddy boo

Uyu munyamideli witwa Bella Banks Momo akaba yadutangarije ko kuri ubu yumva agiye gutangira ibintu byo kumurika imideli kuko yatangiye kubyitoza akiri muto cyane afite imyaka 8 ndetse akaba yumva agomba kuba umuntu uyoboye abandi kumbuga nkoranyambaga akarusha Shaddy boo na Supersexy bari basanzwe bafite ako gahigo ko kuvugwa cyane kubera imbuga nkoranyambaga.

Bella Banks Momo yiyemeje guhiga Supersexy na Shaddy boo

Tumubajije niba naramuka akoresheje amafoto yambaye ubusa kugira ngo abantu bakunde bamumenye cyane atazabihanirwa dore ko no mu Rwanda haje itegeko rihana abantu bose bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni kumbuga nkoranyambaga akaba yadutangarije ko burya gukurikirwa cyane no kuvugwa cyane kumbuga nkoranyambaga bidasaba kuba wiyambitse ubusa ahubwo hari n’ubundi buryo ukoresha abantu bakagukurikirana ndetse ukanavugwa cyane bitewe n’ubunararibonye uba usanzwe ubifitemo.

Bella Banks Momo yiyemeje guhiga Supersexy na Shaddy boo

Uyu munyamideli akaba yasoje adutangariza ko mubyo agiye gukora agomba gukora ibitandukanye nibyo Supersexy na Shaddy boo basanzwe bakora dore ko abona ko ngo ibyo bakora bashyiramo ubuswa ndetse no kutiyubaha akaba yemeza ko we agomba kuza yerekana itandukaniro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU