Manzi James wo muri Urban Boyz uzwi ku izina rya Humble Jizzo yavuze ko agiye kuzajya akora akazi k’itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga, gusa akaba afite impamvu yabimuteye.

Bidasubirwaho Humble Jizzo yatangiye umwuga w'itangazamakuru

Humble Jizzo, yavuze ko agiye kuzajya akora umwuga w’itangazamakuru kubera ko ashaka kuzajya afasha urubyiruko, aho avuga ko n’ikinyamakuru agiye kuzajya yandikira azajya yandika amakuru y’urubyiruko gusa.

Twamubajije ikinyamakuru agiye kuzajya yandikira atubwira agiye gutangira kuzajya yandikira ikinyamakuru cyitwa “Insiderwanda.com” aho avuga ko yahisemo kuzajya avugira urubyiruko kuko ngo mu buzima bwe bwa buri munsi akunda kubana n’urubyiruko.

Bidasubirwaho Humble Jizzo yatangiye umwuga w'itangazamakuru

Umva uko yabivuze: “njyewe ngiye kuzajya nandika amakuru kuri iki kinyamakuru cyavuzwe, ariko nkazajya nandika amakuru avuga kurubyiruko cyane cyane, muyandi makuru hari abanyamakuru bazajya bayandika gusa ngewe n’ibyo nahisemo”

Si gusa kuba Humble Jizzo ari umuhanzi ahubwo yavuze ko agiye no gukora aka kazi agashyizeho imbaraga ze zose kuko ashaka kuba umunyamakuru w’umwuga kandi akanagera ku ntego ye yo kuvugira urubyiruko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU