Umutoza Seninga Innocent uherutse gusezererwa ku mwanya w’umutoza mukuri mu kipe ya Police FC yaramazemo igihe kitari gito, yamaze gusinya amasezerano mu kipe ya Musanze FC.

Bidasubirwaho Umutoza Seninga agiye gutoza Musanze FC

Ikipe ya Musanze yari imaze iminsi itozwa na Mboussa Kombi Billy, wari wabaye afashe umwanya w’umutoza mukuru nyuma y’igenda rya Habimana Sosthene weguye ku mpamvu ze bwite aho kuri ubu yarangije kugirwa umutoza w’Amagaju.

Bidasubirwaho Umutoza Seninga agiye gutoza Musanze FC

Aya masezerano yasinyiwe mu Karere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018. Seninga Innocent yari yirukanywe muri Police mu kwezi gushize azira umusaruro muke, akaba yari yirukananwe na mugenzi we wari umwungirije.

Bidasubirwaho Umutoza Seninga agiye gutoza Musanze FC

Umutoza Seninga yatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Police FC kuva muri Nyakanga 2016 avuye muri Etincelles, yaciye muri Kiyovu Sports n’Isonga FC na Musanze Fc amaze gusinyira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU