Ikipe ya Arsenal yamaze kwemeza ko Unai Emery abaye umutoza mushya wa Arsenal, akaba asimbuye Arsene Charles Wenger uherutse gusezera muri iyi kipe nyuma y’imyaka 22 yari amaze ayibereye umutoza mukuru.

Bidasubirwaho Unai Emery abaye umutoza mushya wa Arsenal
Umutoza mushya wa Arsenal Unai Emery

Emery ukubutse mu kipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ Ubufaransa abaye umutoza mushya wa Arsenal, akaba amaze gusinyana n’iyi kipe amasezerano y’imyaka ine, Arsenal ikaba yamaze guha umugisha iby’aya makuru ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Bidasubirwaho Unai Emery abaye umutoza mushya wa Arsenal

Unai Emery, n’ubwo atamaze igihe kirekire cyane mu mwuga w’ubutoza, awufitemo izina rikomeye, kuko yatangiye azamura ikipe ya Almeria mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Espagne, yegukana umwanya wa gatatu wa shampiyona ya Espangne na Valencia inshuro eshatu zikurikirana, atwara  Europa league eshatu zikurikirana na Seville, mu gihe uyu mwaka wa shampiyona yatwaye ibikombe bibiri bikinirwa mu Bufaransa na PSG, harimo Shampiyona y’ubufaransa na Coupe de la Ligue.

Aganira n’urubuga rwa Arsenal, Ivan Gazidis usanzwe ari umuyobozi w’iyi kipe, yavuze ko bahisemo guha akazi uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Espagne bitewe n’uduhigo yagiye ageraho mu gihe gito amaze mu mwuga w’ubutoza.

Bidasubirwaho Unai Emery abaye umutoza mushya wa Arsenal

Ivan Gazidis ati: “Unai yageze ku mihigo myinshi ishimishije mu gihe amaze mu butoza, yazamuye zimwe mu mpano nziza ku mugabane w’Uburayi, kandi akina umupira mwiza unyura ikipe ya Arsenal. Ikindi ni umunyamurava, kandi amahame n’indangagaciro agira haba mu kibuga no hanze yacyo bimugira umuntu ukomeye twizera ko azaduteza imbere.”

Yakomeje agira ati: “Mu bwiru twashakishije ahantu hose, tugerageza mu mpande zose zishoboka, tureba amavu n’amavuko, twifashisha amakuru anyuranye n’amashusho, ndetse tunabonana maso ku maso nabo twari twashyize ku rutonde rugufi rw’abagombaga kwigwaho. Bose barabishakanga, nyuma mu majwi yose yabari bagize akanama ko guhitamo, twemeje guhitamo ko Unai ariwe ugomba gukomeza inzira y’amateka yacu.” 

Umutoza mushya wa Arsenal Unai Emery we yavuze ko yishimiye kuba agiye gutoza iyi kipe iri mu zikomeye ku isi, bijyanye no kuba izwi kandi ikunzwe ku isi hose bitewe n’imikinire yayo ndetse n’umuhati igira mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU