Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu karere ka Huye aho yari yagiye gukina umukino wa shampiyona uyu mukino ukaba urangiye ikipe ya Rayon Sports yikuye imbere ya Mukura, ibashije kwikura imbere ya Mukura nubwo byari bigoranye.

Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Mukura
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Uyu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho ikipe ya Mukura yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports uyu mukino ukaba urangiye amakipe yombi anganyije 0 kuri 0 nubwo ikipe ya Mukura ariyo yagiye irata ibitego byinshi.

Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Mukura
Abakinnyi ba Mukura babanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yari yagaruye myugariro wayo Rwatubyaye Abdul wari umaze amezi 10 atakina kubera ikibazo cy’imvune  ndetse akaba yanahise ahabwa igitambaro cya kapiteni cyari gisanzwe cyambarwa na Bakame ikaba itorohewe n’ikipe ya Mukura nubwo umukino waje kurangira ari 0 kuri 0 gusa ba Rutahizamu ba Mukura bakaba bagiye barata ibitego byinshi.

Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Mukura

Rayon Sports kuri ubu yugarijwe n’ibibazo bitandukanye by’abakinnyi aho bamwe bafite imvune ndetse abandi bakaba barwaye bisanzwe uyu mukino ikaba yawukinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot,Manishimwe Djabel,Nahimana Shassir,Niyonzima Olivier Sefu,Rutanga Eric ndetse n’abandi batandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU