Bimenyimana Révérien, umugabo w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’ Amajyepfo, yiyambitse ibiro 10 by’urumogi, nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Bimenyimana Révérien yafashwe yiziritseho ibiro 10 by'urumogi

Uyu Bimenyimana Révérien wo mu karere ka rusizi ngo ubwo yavaga iwe yerekeza mu karere ka Nyamagabe, umwe mubo bari bicaranye mu modoka itwara abagenzi, hashize akanya bicaranye atangira kubona Bimenyimana ameze nk’uwataye ubwenge kandi ahumura urumogi, ngo byaje kuba ngombwa ko uwo mugenzi amenyesHa amashinzwe umutekano, nubwo n’abandi baje kubyumva bakajyenza nkawe.

Nyuma yo kubwira polisi, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Emmanuel Kayigi, avuga ko imodoka yari itwaye abagenzi Bimenyimana Révérien nawe yari arimo yaje gutangirirwa ku Kitabi, abashinzwe umutekano basanga koko harimo ufite urumogi ariwe Bimenyimana bamukuramo, bajya kuba bamubitse ndetse ngo iperereza rikaba ryahise ritangira.

CIP Emmanuel avuga ko amayeri nk’aya akunze kugargara kubaba batwaye urumogi cyane nko ku bagore aho usanga baruhetse mu mugongo bajijisha ko ari umwana bahetse, abandi bakarutwara mu misatsi baziritseho ibitambaro, ndetse no kurutwara ku magare ndetse mu modoka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU