Akarere ka Gicumbi niko kabimburiye utundi turere mu kwakira ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 26 Gicurasi 2018, abakunzi b’umuziki bateraniye kuri Sitade ya Gicumbi kugira ngo bihere ijisho uko abahanzi bakunda bari bwitware, aho Bruce Melody akoze amateka.

Ahari kubera iri rushanwa huzuye urujya n’uruza n’abantu benshi biganjemo urubyiruko dore ko ari nabo bakunda cyane Muzika. Abashyushyarugamba bo muri iri rushanwa ni MC Buryohe nundi mukobwa.

Iri rushanwa rimaze imyaka irindwi ribera mu Rwanda kuva mu 2011. Bwa mbere ryatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz(2016) ndetse na Dream Boyz iheruka kuritwara mu 2017.

Muri uyu mwaka, iri rushanwa rihatanyemo abahanzi bakurikira: Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Igitaramo cya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

UKO BYIFASHE I GICUMBI

Abafana ba Queen Cha
Abafana ba Queen Cha
Amaboko mu kirere
Amaboko mu kirere
I Gicumbi hari isinzi ry'abafana
I Gicumbi hari isinzi ry’abafana
MC Buryohe ashyushya abantu
MC Buryohe ashyushya abantu
MC Buryohe ni umwe muri ba MC
MC Buryohe ni umwe muri ba MC

JUST FAMILY

Just Family niryo tsinda ryabimburiye abandi bahanzi bose. Jimmy, Bahati na Chris baririmbye indirimbo zirimo Bareke na Hummer.

Just Family nibo bahanzi bageze ku rubyiniro bwa mbere
Just Family nibo bahanzi bageze ku rubyiniro bwa mbere
Just Family igizwe na Bahati, Jimmy na Chris
Just Family igizwe na Bahati, Jimmy na Chris
Jimmy na Bahati barimo gukora mu nganzo
Jimmy na Bahati barimo gukora mu nganzo
Bahati
Bahati

Queen Cha

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Mugemana Yvonne {Queen Cha niwe ukurikiye ku rubyiniro, akaba arimo gusaba abakunzi be kumwereka urukundo rudasanzwe. Uyu munyagikundiro yaririmbye indirimbo ze zirimo Baduhe Rugari na Kizimyamwoto.

Queen Cha afite imyambarire yihariye
Queen Cha afite imyambarire yihariye
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Queen Cha yaririmba Kizimyamwoto
Queen Cha yaririmba Kizimyamwoto
Muri iki gitaramo higanjemo abafana baturutse mu mujyi wa Kigali
Muri iki gitaramo higanjemo abafana baturutse mu mujyi wa Kigali

Young Grace

Umuraperikazi uri mu ba mbere mu gihugu cy’u Rwanda, Abayizera Marie Grace niwe muhanzi waririmbye ku nshuro ya gatatu. Young Grace akigera kuri Stage yakiranywe amashyi menshi avanzemo induru maze abwira abakunzi ati nizere ko muzi uburyo bampa ijwi muri iri rushanwa.Uyu mwari yaririmbye indirimbo zitwa Hello Bossy na Hip Hop  Game.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Hello Boss na Hip Hop Game
Mu ndirimbo yaririmbye harimo Hello Boss na Hip Hop Game
Young Grace yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kubona abakunzi be
Young Grace yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona abakunzi be

Uncle Austin

Mujomba Austin witabiriye Guma Guma ku nshuro ye ya mbere yerekanye ko akunzwe bidasanzwe ubwo yageraga kuri Stage maze abafana bagaha induru umunwa.

Austin yahereye ku ndirimbo Ibihe byose yakoze mu myaka yashize, maze akurikizaho iyitwa Everything yakoranye na Ngabo Medard {Meddy}.

Austin ni ubwambere yitabiriye Guma Guma
Austin ni ubwambere yitabiriye Guma Guma
Uncle Austin yaririmbye indirimbo yakoranye na Meddy
Uncle Austin yaririmbye indirimbo yakoranye na Meddy

Mico The Best

Umuhanzi uririmba injyana ya Afro Beat, Mico The Best niwe ukurikiye Uncle Austin. Uyu musore w’ibigango nawe yeretse urukundo n’abafana be, maze abaririmbira indirimbo ze zirimo Akabizu n’Arashotorana.

Mico aririmba indirimbo zirimo Arashotorana n'Akabizu
Mico aririmba indirimbo zirimo Arashotorana n’Akabizu
Mico nawe yaje yitwaje ababyinnyi
Mico nawe yaje yitwaje ababyinnyi

Itsinda rya Active

Nyuma ya Mico The Best, hakurikiyeho itsinda rya Active rigizwe na Tizzo, Derek na Olvis. Aba basore bazwiho no kubyina cyane baririmbye indirimbo zabo zirimo Aisha na Udukoryo twinshi.

Itsinda rya Active rizwiho kugira imbyino zihariye
Itsinda rya Active rizwiho kugira imbyino zihariye
Tizzo
Tizzo
Olvis
Olvis
na Derek
na Derek

Bruce Melody

Itahiwacu Bruce, umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe yeretswe urukundo rudasanzwe ubwo yageraga ku rubyiniro.

Melody yinjiyekuri Stage abwira abakunzi be ati: “mushyire imyambaro n’amaboko yanyu mu kirere maze twerekane ibitangaza.”  Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze nka Ndumiwe na Ndakwanga.

Nyuma yo kuva kuri Stage, aho Bruce Melody akoze amateka, abakunzi barakamajeje maze bose bashyira amajwi hejuru bati  “Ikinya, Ikinya, Ikinya, Ikinya, Ikinya, Ikinya!! Melody, Melody, Melody, Melody, Melody, Melody!”

Abafana bashyize amaboko mu bicu bati turashaka Ikinya
Abafana bashyize amaboko mu bicu bati turashaka Ikinya
Bruce Melody akoze amateka I Gicumbi!!
Amaboko mu kirere

Christopher

Umuhanzi uri mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe {Christopher} yaje akurikiye Bruce Melody maze aririmba indirimbo zirimo Birahagije, na Ijuru Rito.

Christopher Muneza afite igikundiro gikomeye

Christopher Muneza afite igikundiro gikomeye

Uyu musore yabwiye abakunzi be ati Murabizi ko tugomba kwegukana iki gikombe
Uyu musore yabwiye abakunzi be ati Murabizi ko tugomba kwegukana iki gikombe

JAY C

Umuraperi Jay C nawe uje mu irushanwa ku nshuro ya mbere niwe wakurikiye Christopher akaba yaririmbye indirimbo ze zirimo Centiment na Isugi.

Khalifan

Umuraperi Nizeyimana Oda uzwi nka {Khalifan} witabiriye iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe usoje iki gitaramo akab yaririmbye indirimbo ze zirimo My Lover n’iyitwa Nabo SIbo.

Ibyishimo byari Byose kuri Khalifan
Ibyishimo byari Byose kuri Khalifan
Nizeyimana Odo uzwi nka Khalifn
Nizeyimana Odo uzwi nka Khalifn

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU