Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody yateguye igitaramo mbere yuko PGGSS8 itangira, cyikaba ariigitaramo cyizaba taliki ya 20 Gicura aho bita muri Zag Nut Kimisagara.

Bruce Melody yateguye igitaramo mbere yuko PGGSS Itangira

Nyuma yuko habura iminsi mike cyane ngo Primus Guma Guma itangire, umuhanzi Bruce Melody umwe mu bari guhatanira gutwara igikombe cy’uyu mwaka, yabanje gutegura igitaramo cyo kwidagadura kizaba ku cyumweru aho bita Zag Nut Kimisagara mu masaaha ya nimugoroba.

Bruce Melody yateguye igitaramo mbere yuko PGGSS Itangira

Amakuru twatangarijwe na Manager/ umujyanama wa Bruce Melody ariwe Omario, yatubwiye ko iki gitaramo cyiza aricyo kubonjya abafana bose ba Bruce Melody, kugirango abanze abasogongeze kubyo yabateguriye muri Guma Guma 8.

Umva amagambo yakoresheje agira ati: “twebwe turashaka kubanza gukangura ibitangaza byose muri rusange kugirango bibuka akazi gakomeye tugiye kujyamo.”

Bruce Melody yateguye igitaramo mbere yuko PGGSS Itangira

Muri iki gitaramo Bruce Melody azakorera Zag Nut ku cyumweru, si we gusa uzaba uhari ahubwo hazaba hari n’abandi bahanzi batandukanye ndetse n’ababyinnyi , tutibagiwe n’aba Deejay batandukanye kandi bakomeye hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU