Mu ijoro ryakeye, mu gihugu cy’u Burundi, mu Ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bishe abagera kuri 23, mu gitero cyagabwe n’abo bagizi ba nabi.

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe abagera kuri 23
Leta y’u Burundi yahise yohereza mu ntara ya Cibitoke abasirikare n’abapolisi ikitaraganya, kugira ngo bacungire umutekano abahatuye.

Nk’uko umwe mu bayobozi bo muri aka gace ubu bwicanyi bwabereyemo yabitangarije AFP, hamaze kubarurwa abantu 23 bamaze kwicwa, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana, gusa ngo uyu mubare ushobora kurenga, dore ko hagishakishwa niba nta bandi bashobora kuba baguye muri ubu bwicanyi.

Amakuru avuga ko agatsiko k’abantu bari bitwaje imbunda ndetse n’intwaro gakondo binjiye mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, bakica abaturage urugo ku rundi, ari na ko batwika amazu dore ko ngo hari n’umuryango batwikiye mu nzu yawo, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri kano gace.

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe abagera kuri 23

Yagize ati: “Abo bicanyi baje ari kirimbuzi, bagenda urugo ku rundi, aho bageze bakabaca amajosi, abandi bakabahorahoza n’amasasu. Hari n’umuryango wose batwikiye mu nzu ari bazima.”

Ubu bwicanyi buje mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo mu Burundi habe amatora ya kamarampaka yo guhindura itegekonshinga, amatora ashobora kuzemerera Perezida Pierre Nkurunziza gukomeza kuyobora iki gihugu kugeza mu 2034.

Impuzamashyaka CNARED ihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Burundi ikorera mu buhungiro, iherutse gukangurira Abarundi kutazitabira ayo matora , amatora yo igereranya no gushyingura Amasezerano y’Amahoro ya Arusha iki gihugu gisanzwe kigenderaho kuva mu mwaka wa 2006.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005, ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, aho abaturage barenga 1200 bishwe, naho abasaga 400,000 bahungira hirya no hino mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe abagera kuri 23

Abicishije kuri Twitter ye, Perezida Pierre Nkurunziza yihanganishije ababuze ababo, anabizeza ko leta y’iki gihugu yiteguye kubafasha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU