Umuraperikazi Belcalis Almanzar wiyita Cardi B mu muziki yatangaje Igitsina cy’Umwana atwite yitegura kwakira mu mezi abiri ari imbere.

Uyu mwari w’imyaka 25 ni umwe mu bahanzikazi baje nkiya Gatera mu muziki, ahita atera imbere mu buryo budasanzwe abifashijwemo n’indirimbo ze nka Bodac Yellow, Bartier Cardi, MotorSport n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye Kimomo ko Cardi B atwite Inda yatewe n’umuraperi Offset uririmba mu itsinda rya Migos bamaze igihe kirekire bakundana.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere Tariki ya 7 Gicurasi 2018, mu birori bya Met Gala byabereye mu mujyi wa New York City, Cardi B yagiriye ikiganiro kuri Televiziyo ya Entertainment Tonight maze aracikwa ahishura ko atwite inda y’Umwana w’Umukobwa.

Cardi B w'imyaka 25 aritegura kwibaruka umukobwa
Cardi B w’imyaka 25 aritegura kwibaruka umukobwa

Cardi B aganira n’iyi TV yatangaje ko atwite inda y’Umwana w’umukobwa azibaruka mu mezi abiri ari imbere, ngo afite amatsiko menshi yo kwitwa Umubyeyi.

Aya magambo Cardi B yatangaje, yatunguye benshi kuko yari aherutse kuvuga ko ibijyanye no gutwita kwe agiye kubigira ubwiru bukomeye, Icyo gihe yagize ati “Ntago nkunda amagambo y’abantu, ndamutse neruye ngo ndatwite, wasanga abantu bari kugenda banyibasira, bakanibasira umwana wanjye kandi ibyo nibyo nanga, Nahisemo kubigira ibanga kugira ngo nirinde amagambo y’abantu, ndetse mbone n’amahoro mu muryango wanjye.”

Happy days! Cardi B has accidentally let slip she's expecting a baby girl
Cardi B atwite inda y’Amezi arindwi
Shocking: The news comes after she was caught in the midst of a post-Met Gala drama when her security detail were accused of attacking a fan in the street 
Uyu mwari amaze igihe akundana n’umuraperi Offset wo mu itsinda rya Migos

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU