Irushanwa rya CECAFA y’abagore ya 2018 yagombaga kubera mu Rwanda ku itariki ya 12 kugeza 22 Gicurasi yasubitswe kubera amikoro.

CECAFA y’abagore 2018 yari kubera mu Rwanda yasubitswe kubera amikoro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2018ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko u Rwanda rutacyakiriye irushanwa rya CECAFA y’abagore yariteganyijwe kubera mu Rwanda.

Impamvu ni uko hari amafanga akanama gashinzwe gutegura CECAFA ryagombaga koherereza FERWAFA mu rwego rwo kuyifashishwa no gutegura irushanwa, kugeza ubu yari ataraboneka mu gihe habura iminsi 4 ngo iri rushanwa ritangire.

Mu kiganiro ngaruka kwezi ubuyobozi bwa FERWAFA bugirana n’itangazamakuru perezida wa FERWAFA mushya, yavuze ko nta mafaranga barabona kandi nataboneka ko bazahagarika kuyakira.

Yagize ati: “Mu gihe U Rwanda ruzaba rutarabona amafaranga CECAFA iha igihugu cyakiriye by’umwihariko ayo bumvikanye n’ u Rwanda mu kugirango rwakire iri rushanwa ry’abagore, iyi mikino ishobora gutinda gutangira cyangwa ikanasubikwa”.

U Rwanda rukaba ruzakira iri rushanwa igihe ruzaba rubamaze kubona amafaranga yo kwakira iri rushanwa. FERWAFA na CECAFA bikaba bizicara bikareba amatariki nyayo yo gukinirwaho iri rushanwa.

Ikipe y’igihugu y’abagore yari yatangiye umwiherero mu cyumweru gishize i Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, bahise bava mu mwiherero bajya mu makipe yabo. Amakipe yari yaramaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa ni u Rwanda, Kenya, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’Epfo,  Ethiopia, Djibouti, Zanzibar na Somalia.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU