Umuhanzi Christopher Maurice Brown  uzwi nka Chris Brown mu muziki arashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gikorwa cyo gufata ku ngufu umugore wari witabiriye ikirori cyabereye mu rugo rwe umwaka ushize.

Chris Brown arashinjwa kugira uruhare mu gikorwa cyo gufata umugore ku ngufu
Chris Brown arashinjwa kugira uruhare mu gikorwa cyo gufata umugore ku ngufu

Chris Brown w’imyaka 29 ari mu bahanzi bakunze kuvugwaho imico itari myiza habe na gato, kuko akunda kurangwa n’ibikorwa byo gukubita, no gukomeretsa abakunzi be.

Umugore witwa Jane Doe arashinja Chris Brown kugira uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kumuhohotera cyabereye mu rugo rwe, gikozwe n’inshuti ye bahuriye muri iki kirori.

Mu ijoro ryo kuya 23 Gashyantare 2017, Chris Brown yateguye ikirori mu rugo rwe maze atumira abantu banyuranye barimo nuwitwa Lowell Grissom {Young Lo} waje yitwaje ibiyobyabwenge bidasanzwe birimo Urumogi, Marijuana na Cocaine maze abakinywesha abakobwa agamije kubafata ku ngufu.

Uyu musore ngo yahaye Jane Doe ibiyobyabwenge maze amushyira ku buriri, atangira kumukorakora, amusomagura ku mbaraga, undi nawe agashaka kumurwanya ariko n’ubundi biba iby’ubusa birangira amufashe ku ngufu inshuro zitabarika.

Jane yavuze ko yafashwe ku ngufu nuwitwa Young Lo mu rugo rwa Chris Brown
Jane yavuze ko yafashwe ku ngufu nuwitwa Young Lo mu rugo rwa Chris Brown

Aya marorerwa yabereye mu rugo rwa Chris Brown akomejekumushyira aharindimuka kuko ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka myinshi ndetse akanacibwa n’ihazabu y’amafaranga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU