Mu mukino wa nyuma wo guhatanira kumenya ikipe izahagararira igice cy’uburasirazuba mu mukino wa Basketball muri shampiyona ya leta z’unze ubumwe za Amerika izwi nka NBA , mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 28/05/2018 ikipe ya Boston Celtics yatsinzwe na Cleveland Cavaliers.

Cleveland Cavaliers itsinze Boston Celtics mu mukino wo guhagararira uburasirazuba

Ikipe ya Boston Celtics yatsinzwe na Cleveland Cavaliers amanota 87 kuri 79, wari umukino wa karindwi wakinwaga nyuma y’imikino itandatu yabahuje ndetse aya makipe yombi akaba yanganyaga insinzi y’imikino itatu kuri itatu.

Wari umukino ikipe ya Celtic yinjiyemo neza bitewe nuko yari iri mu rugo ndetse ishaka no kuba yatsinda uyu mukino kugira ngo ibashe kugera ku mukino wa nyuma wa NBA ibashije guhagararira igice cy’uburasirazuba dore ko ikipe ya Cavs yasaga naho itarisanga mu mukino ku buryo ikipe ya Celtic yarangije agace ka mbere itsinze Cavs amanota 26 kuri 18, muri ayo manota yose umukinnyi Jayson Tatum akaba yakozemo amanota 9 na rebound 4.

Ibi byatumaga ikipe ya Cavs igerageza amahiwe yose ibifashijwemo na kizigenza wayo Le BrON James kuko agace ka mbere karangiye uyu mugabo ariwe ufite amanota menshi aho yari ahanganye na Jayson Tatum wa Celtics, gusa ibi ku ruhande rwa Cleveland bakoze ibishoboka byose ku buryo agace ka kabiri kashojwe iyi kipe yakoze amanota 21 kuri 17 ya Celtic bivuze ko igice cya mbere cy’uyu mukino cyashojwe ikipe ya Celtic yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri TD Arena ifite amanota 43 kuri 39 ya Cavs.

Cleveland Cavaliers itsinze Boston Celtics mu mukino wo guhagararira uburasirazuba Cleveland Cavaliers itsinze Boston Celtics mu mukino wo guhagararira uburasirazuba

Mu gace ka gatatu ikipe ya Cleveland Cavaliers ibifashijwemo na Lebron James, Tristan Thomson ndetse na Jeff Green bafashije ikipe ya Cavs kuyobora aka gace kugeza ubwo kaje kurangira ikipe ya Celtic yakoze amanota 13 mu gihe ikipe ya Cavaliers yo yakoze amanota 23, agace ka kane ari nako ka nyuma kagombaga kwerekana ikipe itsinda umukino wayo wa kane kuko amakipe yombi yari amaze gutsinda imikino 3 kuri 3, agace ka nyuma karangiye Cleveland ikoze amanota 28 kuri 23 ya Celtic, muri rusange umukino ukaba warangiye Cleveland Cavaliers itsinze amanota 87 kuri 79 ya Boston Celtics.

Muri uyu mukino Le Bron James wakinnye iminota 48, yawushoje ayoboye abandi bitwaye neza kuko yakoze amanota 35, Rebound 15 ndetse anatanga imipira 9 yavuyemo amanota ku ruhande rw’ikipe ya Cleveland Cavaliers, naho ku ruhande rwa Boston Celtics umukinnyi Jayson Tatum we yakoze amanota 24 ndetse akora na Rebound 7 anatanga umupira umwe wavuyemo amanota, uyu akaba yakinnye iminota 42.

Cleveland Cavaliers itsinze Boston Celtics mu mukino wo guhagararira uburasirazuba Cleveland Cavaliers itsinze Boston Celtics mu mukino wo guhagararira uburasirazuba

Gutsinda uyu mukino kuri Cleveland Cavaliers byatumye igera ku mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya NBA ikaba itegereje ikipe izarokoka hagati ya Golden State Warriors na Huston Rockets, uyu mukino ukaba uteganyijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 29 /05/ 2018 aho bakina ku isaha ya saa cyenda ku isaha z’i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU