Rutahizamu wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yifuje ko UEFA Champions League yamwitirirwa, ko yahindura izina rya UEFA Champions League maze ikayita ’CR7 Champions League’, kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze gukora muri iri rushanwa.

Cristiano Ronaldo yifuza ko UEFA Champions League yamwitirirwa

Nyuma yo kurangiza UEFA Champions League ayoboye abatsinze ibitego byinshi ndetse akanayegukana mu ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko iki cyari cyo gihe cyo kugira ngo iri rushanwa rihindurirwe izina.

Ronaldo yagize ati: “Ninde wongeye gutsinda ibitego byinshi? UEFA Champions League yagahinduriwe izina ikitwa ’CR7 Champions League’ , kuko maze kuyitwara inshuro 5 kandi nongeye kuyobora abatsinze ibitego byinshi, nta mpamvu yo kurakara.”

Ronaldo nubwo atashoboye gutsinda muri uyu mukino, yafashije Real Madrid gutsinda Liverpool ibitego 3-1, bituma agera ikirenge mu cya Alfred di Stefano na Paolo Maldini batwaye UEFA Champions League 5. Umukinnyi umaze gutwara UEFA Champions League nyinshi ni Francisco Gento ufite 5.

Cristiano Ronaldo yifuza ko UEFA Champions League yamwitirirwa
Cristiano Ronaldo yifuza ko UEFA Champions League yamwitirirwa, ’CR7 Champions League’

Ronaldo niwe mukinnyi umaze kumara imyaka myinshi ayoboye abatsinda ibitego byinshi, kuko uyu mwaka ubaye uwa 7 ayobora ba rutahizamu muri buri rushanwa rya Champions League, aho kuri ubu amaze gutsinda ibitego 120 byose muri UEFA Champions League, akaba arusha umukinnyi Messi umukurikiye ibitego 20 byose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU