Daz Dillinger, umuraperi ukomoka Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yikomye bikomeye umuraperi mugenzi we Kanye West, ahamagarira amabandi yose aho ava akagera yo muri california, guhaguruka agahiga Kanye West akamugirira nabi, kubera ko ngo ashyigikiye Donald Trump wanga abirabura.

Daz Dillinger ashaka ko Kanye West yagirirwa nabi

Ku Cyumweru Taliki ya 29 Mata 2018 niho uyu Daz Dillinger yashyize kuri instagram amashusho  ahamagarira amabandi guhiga bukware umuraperi Kanye West, wagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump ushinjwa kwanga abirabura.

Uyu muraperi Dillinger ushaka ko Kanye West agirirwa nabi akaba ari mubyara w’umuraperi ukomeye cyane muri Amerika Snoop Dog, nawe wanga urunuka Perezida wa Amerika Donald Trump.

Mu mashusho uyu muraperi yashyize hanze agira ati: “Turi mu bwato bumwe none arashaka kutwica twese, Kanye West arasimbuka akajya kwa Trump agacinya inkoro akamubwira ko ari mu ruhande rwe.”

Dillinger yakomeje avuga ko byaba byiza uyu muhanzi atagaragaye akora ibitaramo ndetse ntanagaragare mu mujyi wa Califonia akomongana agatorongera akagenda ku buryo nta hantu na hamwe agaragara, anavuga agace Kanye West atuyemo, ahamagarira amabandi kumutega akamugirira nabi bikabije.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Dillinger yongeye gushyira andi mashusho kuri instagram ye agira ati: “Inkoni n’amabuye bishobora kuvuna amagufa yawe ariko amagambo uvuga ntacyo ashobora kunyangizaho.”

Daz Dillinger ashaka ko Kanye West yagirirwa nabi
Ubwo Kanye West yajyaga gusura Donald Trump nyuma yo gutorerwa kuyobora Amerika.

Ntabwo ari Daz Dillinger wenyine utarebana neza na Kanye West kuko Snoop Dogg nawe ubwe uhanganye na Donald Trump, akunze gushyira hanze amashusho agaragaza ko Kanye West adakunda abirabura cyangwa se ngo abarwanire ishyaka kandi nawe ari umwirabura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU