Didier Gomez da Rosa, Umufaransa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ari buze kwitabira umukino wa CAF Confederations Cup Rayon Sports iri bwakiremo ikipe Gor Mahia yo muri Kenya, umukino urabera kuri Stade ya Kigali guhera 18h00 z’ uyu mugoroba.

Didier Gomez da Rosa mu baza gushyigikira Rayon Sports irakina na Gor Mahia

Didier Gomez da Rosa kuri ubu utoza kuri ubu utoza JSM Skikda yo muri Algeria, abinyujije konti ye ya Twitter, yagize ati: “Ejo ndajya i Kigali kureba umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ndizera ko nzahura n’incuti zanjye z’Abanyarwanda, kandi ndizera ko Rayon Sports iza gutsinda.”

Muri uyu mukino, Kwizera Pierrot ntaza kuba ari muri 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports kuko afite akabazo cy’imvune itarakira neza, gusa umutoza Ivan Minnaert yavuze ko aza kuba ari ku ntebe y’abasimbura ku buryo isaha n’isaha ashobora kwifashishwa.

Ku rundi ruhande mwene wabo Shabani Hussein Tchabalala we araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’ikipe ya Rayon Sports, akaza kuba afatanya n’umunya Mali Ismailla Diarra.

Didier Gomez da Rosa mu baza gushyigikira Rayon Sports
Tchabalala uza kuba ayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports.

Muri uyu mukino Gor Mahia iza gucakiranamo na Rayon Sports kandi, abakinnyi babibiri b’ Abanyarwanda, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie ni bo baza kuba bayoboye ubusatirizi bwaGor Mahia.

Didier Gomez da Rosa mu baza gushyigikira Rayon Sports
Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie ni bo baza kuba bayoboye ubusatirizi bwa Gor Mahia

Ku ruhande rw’ Ikipe ya Rayon Sports, abakinnyi baza kubanza mu kibuga ni aba bakurikira:

11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa rayon sports

Dore abakinnyi 11 Gor Mahia iza kwifashisha muri uyu mukino:

  • Umuzamu: 29 Boniface Oluoch
  • Abakina inyuma: 18 Haron Shakava, 12 Joash Onyango, 26 Philemon Otieno, 2 Godfrey Walusimbi.
  • Abo hagati mu kibuga: 20 Ernest Wendo, 30 Humprey Mieno, 25 George Odhiambo, 8 Francis Kahata.
  • Abataha izamu: 9 Jacques Tuyisenge, 22 Meddie Kagere.
  • Abasimbura: 16 Shaban Odhoji, 27 Charles Momanyi, 10 Cercidy Okeyo, 11 Boniface Omondi, 14 Kevin Omondi, 19 Ephrem Guikan, 24 Lawrence Juma.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU