Umuhanzi ukunzwe cyane mu gukina ikinamico, sinema no mu bitaramo by’urwenya, Ntarindwa Diogène benshi bakunze kwitwa {Atome, Gasumuni} yasubije abibaza ko yaba yaratinze Gushaka umugore, ndetse atangaza n’Igihe yumva yazakorera Ubukwe.

Atome uherutse kuzuza imyaka 41 yavukiye mu gihugu cy’U Burundi, akaba yarize ibijyanye n’ikinamico no gukina filime mu bubiligi mu ishuri ryitwa Conservatoire Royal de Liege, ariko mbere yaho yari yarize ibijyanye n’amategeko mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare.

Ntarindwa Diogène benshi bakunze kwitwa {Atome, Gasumuni} aherutse kuzuza imyaka 41
Ntarindwa Diogène benshi bakunze kwitwa {Atome, Gasumuni} aherutse kuzuza imyaka 41

Kuri ubu, Gasumuni yagize icyo abwira abibaza ko yaba yarakerewe gushaka umugore, ndetse ahita atangaza ikintu akunda cyane mu buzima bwe, k’Uburyo adashobora kugira amahoro atagifite.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, Gasumuni yagize ati “Kuri njye mbona ntarakererwa kuko nta myaka nyayo umuntu w’umugabo akererwaho, gusa muri uyu mwaka wa 2018 ndabona agacu, bibaye byiza narushinga. Nyuma yo kurushinga mba Numva nazarira Ukwezi kwa Buki mu gihugu cy’U Burundi, kuri Hotel iri kuri Tanganyika, nkajya mbyuka mfata ku kayaga kava mu mazi.”

Gasumuni ngo abona atarakerewe kurushinga, gusa ngo arimo kubona agacu
Gasumuni ngo abona atarakerewe kurushinga, gusa ngo arimo kubona agacu

Diogène kandi yavuze ko mu buzima bwe akunda gusoma ibitabo cyane, k’uburyo uramutse ubimwimye ngo waba umukoshereje. Gasumuni ngo ushobora kumushyira ahatari televiziyo akahaba, ariko ngo wamushyira ahatari igitabo ukaba umuhimye cyane.

Gasumuni ngo akunda gusoma ibitabo cyane
Gasumuni ngo akunda gusoma ibitabo cyane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU