Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic yabajijwe ibijyanye no gukora ubukwe, araruca aramumira.

Dominic Nic w’Imyaka 31 yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ashimwe, Azanyibuka, Ndishimye, Wambereye Imfura, Umubavu, n’izindi nyinshi.

Dominic Nic afite ubuhanga bwihariye mu muziki
Dominic Nic afite ubuhanga bwihariye mu muziki

Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku bijyanye no kurushinga, Yaruciye ararumira, atangaza ko bizaba mu bwiru bukomeye, ndetse yirinda no kuvuga igihe nyacyo bizabera.

Dominic kandi yavuze ko nta kintu yatangaza ku makuru ajyanye n’umwari bakundana kuko ngo kugira ibanga abifata nk’inkingi ikomeye mu buzima bwe.

Uyu Dominic Nic Ashimwe yavutse kuwa 10 Ukuboza 1986, avukira i Rubavu mu Ntara y’uburengerazuba. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba ari n’umukirisitu usengera mu Itorero rya ADEPR.

Dominic yabajijwe kubyo kurushinga, araruca ararumira
Dominic yabajijwe kubyo kurushinga, araruca ararumira

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU