Uyu munsi TouchRwanda.com twabateguriye ibintu umuntu yagakwiye kugenderaho mu gihe agiye guhura n’umukobwa bwa mbere ashaka ko bakundana. Ibi ninabyo umukobwa ashobora kuba yakora mu gihe agiye guhura n’umuhungu bwa mbere.

1.Kwirinda kwambara ibigukoza isoni;

Aha kirazira kikaziririzwa kuba ugiye guhura n’umusore cyangwa umukobwa bwa mbere, ukambara imyenda ituma uwo muri kumwe akwibazaho cyangwa ngo akubonemo indi shusho runaka itandukanye n’iyo usanganywe.

2.Irinde kunywa ibisindisha;

Niba ushaka ko uwo mugiye guhura bwa mbere agutega amatwi akakwemerera ubucuti, irinde kuba mu gihura ngo n’urangize unywe ibisindisha , kuko bishobora kugukura ku murongo wari uriho akakumvira ubusa.

3.kwirinda kugaragaza ko hari undi muntu mukundana;

Umukobwa cyangwa umusore ugiye gutereta,guteretwa, si byiza ko aterura
ikiganiro ku wo bahoze bakundana, kuko ashobora gutekereza ko ari we ufite mu bitekerezo, bityo we akaba ari ukumutesha
umwanya akaba agucishijemo ijisho

4.Muganirize neza utamwereka amarangamutima yawe;

Musore/Mukobwa ntukihutire kumwereka amarangamutima yawe cyangwa se ngo ushake kumubaza ibibazo byo kwinjira mu buzima bwe.
ibi byamutera kugufata nk’umuntu uhubuka cyangwa ufite izindi nyungu runaka
ushaka bigatuma agutakariza ikizere.

5.Irinde kuvuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina;

Iki ni kimwe mu bintu byatuma ahita aguca amazi iyo muhuye bwa mbere ugatangira ku mubaza ibyerekeye imibonano mpuzabitsina, kuko ahita yumva ko nanakwemerera ariyo gahunda yawe gusa yo kuzajya musambana nyuma mukazatandukana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU