Ku bashakanye, ni byiza ko umugano n’ umugore bahurira ku gikorwa kibanezeza kandi kibafasha kubaka urugo rwabo ku buryo nta cyapfa kuruhungabanya. Ni kenshi ibi bikunze kugorana, cyane nko ku bagabo bakunze kugira ikibazo cyo kurangiza abagore babo bakibakeneye, ni ngombwa ko bamenya kwirinda kurangiza vuba.

Dore uburyo bwagufasha kwirinda kurangiza vuba mu gihe cy' imibonano

Kurangiza vuba kubagabo bituma batakaza ikizere baba bfitemo, naho ku bagore bo akenshi usanga bavugako batahagijwe cyangwa bashimisjijwe n’abagabo babo, yaba ari umugore udashobora kwihangana akaba gushakishiriza ahandi bamushimisha, ariho kenshi na kenshi haturuka gucana inyuma kw’abashakanye.

Ese kurangiza vuba bishobora gtuma usenya urugo?

Akenshi bamwe mu bagabo bamara igihe gito ugereranije n’igiteganyijwe mu gihe batera akabariro. Mu gihe ibi biba inshuro nke ntibyakagombye guhangayikisha umuntu cyangwa kumutera ipfunwe, cyane ko bombi bakagombye gufashanya kugirango iki gikorwa kibashimishe bombi.

Abahanga mu bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororeke bemeza ko ibi biterwa n’impamvu z’imiterere y’umuntu (raisons biologiques) ndetse n’impamvu zo mu mutwe (raisons pscychologiques),  ari nako bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, ko ari ngombwa kugana muganga, ubujyanama, ndetse no kunoza uburyo iyi mibonano ikorwamo.

Mugabo rero, dore bumwe mu buryo bwagufasha kwirinda kurangiza vuba cyangwa kurangiza mburagihe mu gihe cyo gutera akabariro, umugore wawe agahora akwishimiye ndetse anakwirahira.

twifashishije urubuga rwa Internet Penishealth.com, hari bimwe mubyo umugabo yakora kugira ngo yirinde kurangiza vuba, bigatuma yongera ibyishimo mu gihe cy’imibonano.

Mbere yo gukora imibonano:

  • Ikinishe (masturbation) nibura isaha imwe cyangwa abiri mbere yo gukora imibonano. Ibi ngo bizagabanya ubushyuhe bukurimo bityo uruhuke ku buryo umara igihe kinini mu gihe ukora imibonano.
  • Banza ukinishe igitsina kugira ngo wongere igihe igitsina kimara gifite umurego. Ikigo cy’ubuvuzi cya Mayo kivuga ko ibi bizatuma imibonano ikorwa neza.

Mu gihe urimo gukora imibonano:

  • Kinisha igitsina cyawe ukoresheje intoki cyangwa mu gihe cy’imibonano. Komeza ubikore kugeza ubwo wumva ugeze hafi y’ibyishimo bya nyuma byo kurangiza (orgasm).
  • Fata ku mutwe w’igitsina cyawe, ukomeza uhafate kugeza ubwo wumva ubushake bwo kurangiza bugabanutse.
  • Nyuma yo kurekura igitsina tuza nibura amasegonda 30. Iki kigo kivuga ko igitsina gishobora kugabanuka mu murego ariko ubushake bwo gukora imibonano bwo buzakomeza.
  • Kurikiza ibi byiciro bivuzwe haruguru mu gihe cyose wumva ugiye kugera ku musozo w’imibonano.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga kandi ko ari byiza gukoresha agakingirizo, kandi ngo ko ari byiza gushaka ikintu cyaguhuza mu mutwe mu gihe cy’imibonano kugira ngo nabyo bigufashe kwirinda kurangiza vuba ukumara igihe kirekire.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU