Kuri iki Cyumweru Taliki ya 20 Gicurasi nibwo habaye irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel akaba aribo begukanye igice cya Marathon mpuzamahanga y’amahoro yakiniwe mu mujyi wa Kigali, mu gihe abanya Kenya bihariye imyanya ya mbere mu gusiganwa Marathon yuzuye.

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Iri siganwa ryabaye kuri iki cyumweru, aho abasiganwaga barimo ibyiciro bitatu birimo Marathon yuzuye/Full Marathon (42kms), Igice cya Marathon/Half Marathon (21kms), ndetse na Run for Peace y’abakina byo kwinezeza (10kms).

Mu kiciro cy’abagore, Nyirarukundo Salome ni we wasesekaye ku murongo basorezagaho abimburiye bagenzi be, akoresheje isaha imwe iminota 28 n’amasegonda 53 asiga hafi iminota itanu uwabaye uwa kabiri; umunya-Kenya Esther Kakuli wakoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 35 mu gihe Marthe Yankurije na Clementine Mukandanga begukanye umwanya wa gatatu n’uwa kane bakoresheje isaha imwe iminota 36 n’amasegonda 10 kuri Marthe n’isaha imwe iminota 39 n’amasegonda 14 kuri Clementine.

Mu gice cya Marathon ku bagabo, Hitimana Noel ukinira ikipe ya APR ni we wegukanye uwanya wa mbere, akoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 16, akurikirwa n’abanya-Kenya babiri.

Uko abasiganywe muri Kigali International Peace Marathon bakurikiranye muri buri cyiciro:

Half Marathon/Abagabo

1.Hitimana Noel
2. Kipsang Kipkemoi
3. Moses Kingeltch
4. Kipto Sila, Kenya
5. Joseph Mbata Nzoki, Kenya
6. Kipkorir Birir, Kenya

Half Marathon/Abagore

1. Nyirarukundo Salome, Rwanda
2. Esther Chesang Kakuri, Kwnya
3. Yankurije Marthe, Rwanda
4. Mukandanga Clementine, Rwanda
5. Ritha Tumayina Nzabava, DRC
6. Ziporah Narunyang Eleman, Kenya

Full Marathon/Abagabo

1. Yego Elkana Kibet, Kenya
2. Kibet Rono Kenneth, Kenya
3. Jones Declerk Omar Onyambu, Kenya
4. James Tallam, Kenya
5. Jackson Limo, Kenya
6. Collins Kipkorir , Kenya

Full Marathon/Abagore

1.Jepkorir Rutto Beatrice, Kenya
2. Caroline Jerurro Chesir, Kenya
3. Chelangat Priscilla, Uganda

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye
Abasheshe akanguhe na bo bari babukereye.
Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye
Hitimana Noel wegukanye umwanya wa mbere
Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye
Cheque ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ni yo Nyirarukundo yahawe.

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

Dore uko Kigali International Peace Marathon yarangiye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU