Umuhanzikazi Dua Lipa ufite inkomoko mu Bwongereza ni we wemejwe nk’umuhanzi uzataramira abazitabira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid i Kiev muri Ukraine.

Dua Lipa niwe watoranyijwe kuzaririmba kuri final ya UEFA

Mu birori byo gutangiza umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku itariki 26 Gicurasi 2018 uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid biteganyijwe ko umuhanzikazi Dua Lipa ari we uzataramira abazaba bateraniye i Kiev muri Ukraine.

Dua Lipa yagize ati ’’Nibyagaciro kuba narasabwe na UEFA ndetse na Pepsi kuzataramira imbaga nyamwinshi y’abantu bazakurikira uyu mukino, ndabizi ko aya ari amahirwe aboneka rimwe mu buzima ni yo mpanvu na njye mbijeje kuzabakorera igitaramo mutazibagirwa’’.

Lipa Dua niwe watoranyijwe kuzaririmba kuri final ya UEFA

Guy-Laurent Epstein ukuriye imenyekanishabikorwa muri UEFA we yagize ati ’’twishimiye kwakira Dua Lipa i Kiev, imbaraga uyu mukobwa agaragaza mu bitaramo ndizera ko zizafasha abafana b’aya makipe yombi kwinjira mu mukino mbere y’uko utangira’’.

Lipa Dua niwe watoranyijwe kuzaririmba kuri final ya UEFA

Nubwo nta byinshi azi ku bijyanye na ruhago Lipa yatangarije BT ko muri iki gitaramo azagaragaza ko n’umukobwa ashoboye. Uyu mukino biteganyijwe ko uzerekanwa mu bihugu bisaga 220, ni umukino w’amateka dore ko aya makipe yombi afite abafana benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU