Umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam yiyunze kuri Mico Prosper {Mico The Best} maze bakomoza ku mukobwa wabatwaye Roho, umukobwa babona bakarwara Umusonga.

Eesam n’umusore urimo kwerekana imbaraga mu muziki, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Make Me Super Star, Ubuziraherezo, Unyibagiza Abandi n’izindi nyinshi. Mu gihe Mico The Best we afatwa nk’Umwami w’Injyana ya Afrobeat mu Rwanda, ndetse aherutse gutorwa mu bahanzi bazahatana muri PGGSS8.

Eesam n'umuhanzi ukomeje kwerekana imbaraga mu muziki
Eesam n’umuhanzi ukomeje kwerekana imbaraga mu muziki
Mico The Best yakoranye indirimbo na Eesam
Mico The Best yakoranye indirimbo na Eesam

Kuri ubu rero Eesam yiyunze kuri Mico, aba bombi bahuje imbaraga maze bakorana indirimbo yitwa {Windiza}, ivuga uburyo hari umukobwa w’Uburanga bakunda wenda kuzasaza abasore, bose ngo bahora bifuza ko yababera umukunzi.

Muri iyi ndirimbo, Eesam na Mico The Best baba bakangurira uyu mukobwa kwirinda kuzababaza, kuko ngo ni Abasazi mu rukundo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Touch Entertainment ari naho Eesam asanzwe abarizwa, ikaba yarakozwe na Producer Evydecks nawe uhagaze bwuma mu muziki. Amashusho batangiye kuyafata, ndetse ngo azasohoka kuwa 6 w’Icyumweru gitaha.

Windiza ya Eesam na Mico The Best yakorewe muri Touch Entertainment
Windiza ya Eesam na Mico The Best yakorewe muri Touch Entertainment

KANDA HANO WUMVE WINDIZA YA EESAM NA MICO THE BEST

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU