Mu mukino w’amateka (El Clasico) waranzwe no kubogama k’umusifuzi Alejandro Hernandez wirengagije cyane amakosa yakorerwaga abakinnyi ba Real Madrid aho FC Barcelona yari yakiriye Real Madrid, urangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, mu mahane menshi aherekejwe n’amakarita, FC Barcelona akaba ishobora gukora amateka yo kurangiza shampiyona ya Espagne idatsinzwe.

El Clasico: Real Madrid inganyije na FC Barcelona

Uyu mukino El Clasico watangiye amakipe yombi yatakana ku buryo budasanzwe, buri yose ishaka gutanga indi igitego cyayifasha kuwuyobora.

Ku munota wa 10 w’umukino, FC Barcelona yahise ibona igitego ibifashijwemo na Luis Surez, ku mupira wari uturutse kuri Sergi Roberto.

Nyuma y’iminota itanu yonyine, Real Madrid yahise yishyura iki gitego nyuma y’umupira Kharim Benzema yateye n’umutwe, usanga Christiano Ronaldo wagundaguranaga na Gerrard Pique wahise utsindira Real Madrid igitego cyo kunganya.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ari na ko abakinnyi ku mpande zombi bashyamirana, amakarita nayo ari ko ari kuvuza ubuhuha.

Ubu bushyamirane bwa buri kanya ni bwo bwaviriyemo Sergi Roberto kwerekwa ikarita itukura mu minota 2 y’inyongera yari ishyizwe ku gice cya mbere, nyuma yo gukubita ingumi Marcelo.

Ni umukino wabonetsemo amakarita 9, harimo 8 y’umuhondo ndetse n’ikarita imwe itukura.

El Clasico: Real Madrid inganyije na FC Barcelona mu mukino w'ishiraniro

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Barcelona ihiga igitego, dore ko Christiano Ronaldo wayitezaga ibibazo mu gice cya mbere yari amaze kuva mu kibuga asimbuwe na Marco Assensio, nyuma y’imvune yagize ubwo yagonganaga na Pique ku gitego yatsinze.

Ku munota wa 52 Lionel Messi yahise atsindira Barcelona igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe na Luis Suarez, anakomeza kuyobora abataka bo ku mugabane w’uburayi n’ibitego 34 amaze gutsinda, igitego cyatumye anasiga Mohammed Salah bahanganiye urukweto rwa zahabu ho ibitego 2.

Ku munota wa 69 Messi yongeye guhusha ikindi gitego cyari cyabazwe, nyuma y’umupira yazamukanye yirukansa Sergio Ramos ateye umupira ukurwamo n’umuzamu Kylor Navas wawohereje muri koruneli.

Real Madrid yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 72 ibifashijwemo na Gareth Bale, nyuma y’ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’umuzamu, umuzamu Ter Stegen awukurikiye asanga wageze mu rucundura.

El Clasico: Real Madrid inganyije na FC Barcelona

Kunganya uyu mukino bifashije FC Barcelona kugumishaho agahigo ko kudatsindwa muri La Liga aho kuri ubu imaze imikino 42 itaratsindwa na rimwe.

Irebere amwe mu mafoto uko byari byifashe muri uyu mukino wa El Clasico:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU