Elizabeth Lulu wahamwe n’icyaha cyo kwica Steven Kanumba agafungwa nyuma akaza kurekurwa ahawe imirimo nsimbura gifungo, umuryango wa nyakwigendera wamuhaye amabwiriza agomba gukurikiza, atabikora umuzimu wa Kanumba ukazamukurikirana  ubuzima bwe bwose.

Elizabeth Lulu yahawe amabwiriza azakurikiza mu kwirinda umuzimu wa Steven Kanumba

Charles Kusekwa Kanumba, Se ubyara Steven Kanumba yavuze ko yakiriye neza ifungurwa rya Elizabeth Lulu, mu gihe umugore we Flora Mutegoa atabyakiriye neza ahubwo akababazwa bikomeye  n’umwanzuro urukiko rukuru rwafashe.

Charles Kusekwa Kanumba yongeyeho ko Elizabeth Lulu, nk’umukobwa wifuza kugira umuryango mwiza akaba umugore ndetse akazabyara abana, ngo ko uyu mukobwa hari ibyo akeneye gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamukurikirana ukamuteza  ibibazo mu buzima bwe, akazabaho arushye kandi ntazigere ahirwa mu buzima bwe bwose.

Charles Kusekwa Kanumba

Charles Kusekwa yagize ati: “Lulu akeneye kugira umuryango, akeneye kurongorwa akabyara abana, ndetse akabaho mu mahoro. Ndamusaba ko yajya gukora isuku ku mva ya Kanumba, ibi bizamuha amahoro areke gukurikirwa n’imyaku. Ibyo bibazo byose azabisiga ku mva, niko umuco wacu ubiteganya.”

Elizabeth Lulu yahawe amabwiriza azakurikiza mu kwirinda umuzimu wa Steven Kanumba

Elizabeth Lulu, umukinnyikazi  wa filime muri Tanzania nyuma yo gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo, yaje kurekurwa n’urukiko rukuru ku wa 14 Gicurasi 2018 ubwo yari amaze amezi arindwi gusa muri gereza, akazakomereza igihano cye mu mirimo nsimbura gifungo (community service) ari hanze y’uburoko.

Elizabeth Lulu yahawe amabwiriza azakurikiza mu kwirinda umuzimu wa Steven Kanumba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU