Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamerikakazi ukunzwe cyane ku Isi, Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia De Rossi bamaze iminsi mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres
Perezida Paul Kagame yakiriye Ellen DeGeneres

Ellen ubusanzwe witwa Ellen Lee DeGeneres afite imyaka 60. Ni umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo wavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu akunzwe cyane mu kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya NBC kizwi nka “The Ellen DeGeneres Show.”

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 29 Gicurasi 2018, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere {RDB} Clare Akamanzi bagiranye ikiganiro na Ellen

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres

Nyuma y'ibiganiro, bafashe ifoto y'Urwibutso
Nyuma y’ibiganiro, bafashe ifoto y’Urwibutso

Nyuma y’ibyo biganiro Ellen DeGeneres yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo Ellen n’umukunzi we Portia De Rossi bageze mu Rwanda bakubutse i Nairobi, Icyo gihe bahise bafata kajugujugu barekeza i Musanze.

Aba baje mu Rwanda mu bijyanye n’umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi bimaze imyaka 50.

Ikiganiro cya Ellen gitumirwamo abantu bakomeye
Ikiganiro cya Ellen gitumirwamo abantu bakomeye
Igishushanyo mbonera cy'izi nyubako zizubakwa na Ellen
Igishushanyo mbonera cy’izi nyubako zizubakwa na Ellen

AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU