Umuhanzi The Ben mu kiganiro yagiranye na Nyirakuru, ku mashusho yashyize kuri Instagram, Ngo nyirakuru yamubwiye ko afite Inkomoko i Bwami, ko afitanye isano nabo mu miryango y’ibwami kwa Yuhi III Mpazimaka.

Ese koko The Ben na Green-P bafite Inkomoko i Bwami

Umuhanzi The Ben Ubwo yaganiraga na Nyirakuru, mu mashusho yashyize kuri Instagram, yamubwiye ko Mama We akomoka mu miryango y’ibwami kwa Yuhi III Mpazimaka.

Muri iki cyumweru umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize amashusho kuri instagram ari kumwe na nyirakuru aho yamusobanuriraga iby’ibisekuruza bye ari naho yamuhishuriye ko nyina akomoka ku mwami Yuhi III Mazimpaka.

Yagize ati “ Cyilima Rujugira ni uwa Mazimpaka Yuhi. Mazimpaka Yuhi niwe nyoko akomokaho.”

The Ben yahise amubaza niba umubyeyi we akomoka mu bwoko bw’Abanyiginya , nyirakuru ahita amusubiza ko bakomoka mu bwoko bw’Abaregancuro.

Yuhi III Mazimpaka yategetse u Rwanda kuva mu 1642 kugera mu 1675. Yari azwiho kuba umusore w’igikundiro mu mabyiruka ye akaba n’umuhanga. yari umusizi, aho yahimbye ibisigo nka ‘Singikunda Ukundi’, Ngisabahe?n’ibindi. Ikindi uyu mwami yari umuhanuzi.

Uyu mukecuru akunda The Ben by’akataraboneka. Ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere nyuma y’imyaka 7 aba muri Amerika, nyirakuru wa The Ben yari mu bamwakiriye ku Kibuga cy’indege i Kanombe.

Ese koko The Ben na Green-P bafite Inkomoko i Bwami

Bagikubitana amaso bose baraturitse bararira, barahoberana bishyira  kera. Mu marira arimo n’ibyishimo uyu mukecuru yashimaga Imana ko  yongeye gutuma ahura n’umwuzukuru we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU