Ubuyobozi bwa facebook bwatangaje ko bugiye guhagarika applications zigera kuri 200 bitewe nuko zikoreshwa mu buryo butemewe. Ni nyuma yuko Mark Zuckerberg, umuyobozi wayo atangaje ko agiye gukora iperereza ku makosa yagiye akorwa n’ikigo cye, ubwo hari mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Facebook yamaze guhagarika applications 200 zikoreshwa mu buryo butemewe

Amakuru yuko facebook igiye gukora iperereza ku mikoreshereze ya applications zayo, yatangajwe na Ime Archibong ushinzwe iby’ubufatanye mu bucuruzi muri Facebook, anatangaza izo ari zo.

Ati “ Facebook igiye gukora iperereza kuri applications zose zigira uruhare mu gusakaza amakuru, kandi ko bizaba bibujijwe kuzikoresha igihe cyose ziri gukorerwa iperereza” ndetse akaba yanavuze ko applications zose zikoreshwa mu buryo butemewe, Facebook izihanangiriza abazikoresha.

Mu minsi ishize nibwo Zuckerburg yasabye imbabazi kubera amakosa aherutse gukorwa ubwo facebook yibwagwa amakuru y’abakiriya bayo, agakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza perezida wa Amerika, Donald Trump ubwo yiteguraga amatora muri 2016.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU