Gahunda nshyashya ya FIFA, ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’Isi riyobowe na Gianni Infantino, ryatangaje ko bagiye gushyiraho igikombe cy’isi kizajya kiba nyuma y’imyaka ibiri.

FIFA yashyizeho Igikombe cy'Isi kizajya cyiba nyuma y'imyaka 2 gusa
umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA ku busabe bwa Perezida waryo, ko mu rwego rwo kongera amarushanwa bashyiraho igikombe cy’isi gito byibura kikazazjya gikinwa nyuma y’imyaka 2.

Gianni Infantino wasabye ibyo, niwe wana sabye ko amakipe asanzwe akina igikombe cy’isi muri rusange ko yakwiyongera, avuye kuri 32 akanjya kuri 48 azajyikina. Kandi bikaba bizatangira muri 2026 nta gihindutse.

Uburyo ashaka ko kizaza gikinwa mo niburi myaka 2, mu myaka y’ibiharwe mu kwezi kwa 10 cyangwa kwa 11 kuwo mwaka.

FIFA yashyizeho Igikombe cy'Isi kizajya cyiba nyuma y'imyaka 2 gusa

Byibura kandi ko gahunda yicyo gikombe cy’isi cy’amakipe 8 cya zatangira muri 2021 nta gihindutse, nkuko babyifuza.

Kandi arifuza ko iryo rushanwa ryaza risimbura irya Confederations Cup y’ibihugu ryari risanzwe rikinwa n’amakipe y’ibihugu ariko yatwaye ibikombe ku migabane batuye ho.

Ibyo byose nta cyo akanama gashinzwe gufata umwanzuro kubijyendanye n’amarushanwa muri FIFA kari kabivugaho kugeza ubu, ariko kazabiha umugisha, kuko byamaze gusabwa na Perezida w’iri shyirahamwe nyirizina.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU